skol
fortebet

Ifungwa n’itotezwa ry’umunyarwanda wanyujijwe mu nzira y’umusaraba muri Uganda

Yanditswe: Wednesday 31, Jan 2018

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi 25 afunzwe akanakorerwa iyicarubozo muri Uganda umunyarwanda Emmanuel Cyemayire yagarutse mu Rwanda. Cyemayire Emmanuel avuga ko yafashwe taliki 4/01/2018 mu mujyi wa Mbarara muri Uganda aho yari asanzwe akorera akazi ke k’ubucuruzi.
Cyemayire yemeza ko yafashwe n’inzego ziperereza za Uganda CMI, agira ati, ’’mu gukora statement bambajije imyirondoro yanjye, hanyuma mu gihe nari ndimo gukora statement mbonaho indi file ku ruhande iriho amazina y’umupasteri dusengana kuko (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi 25 afunzwe akanakorerwa iyicarubozo muri Uganda umunyarwanda Emmanuel Cyemayire yagarutse mu Rwanda. Cyemayire Emmanuel avuga ko yafashwe taliki 4/01/2018 mu mujyi wa Mbarara muri Uganda aho yari asanzwe akorera akazi ke k’ubucuruzi.

Cyemayire yemeza ko yafashwe n’inzego ziperereza za Uganda CMI, agira ati, ’’mu gukora statement bambajije imyirondoro yanjye, hanyuma mu gihe nari ndimo gukora statement mbonaho indi file ku ruhande iriho amazina y’umupasteri dusengana kuko uwambazaga yambazaga anayirebaho, nahise mbona ko afite uruhare mu ifungwa ryanjye. Noneho hashize n’akanya mbona haje abapasteri babiri dusengana sinzi niba bari bazi ko mpari, hanyuma maze gukora statement bansubiza muri ya room nimugoroba saa moya n’igice bamfunga igitambaro mu maso bantwara i Kampala tugerayo n’kisa saba zijoro.’’

Nyuma y’iminsi 25 afungiye muri gereza ya Mbuya mu murwa mukuru wa Uganda Kampala Cyemayire Emmanuel asobanura uburyo yaje kongera gusohoka.Ati
’’Nagiye nsobanura, ngerageza nsobanura, ariko ukabona ntibabyumva. Bakavuga bati tubwize ukuri turagukubita, bati wewe utapata shida, turagukubita. Nkababwira nti ibyo mbabwira ni ukuri kuko nta kindi kintu cyanzanaga. Bambaza E-mail yanjye na Password, na Password ya mobile maze barangije barambwira bati ’’Emmanuel dukurikije ibibazo tukubajije, twagufashe ducyeka ko uri muri Uganda mu buryo munyuranye n’amategeko, ariko dukurikije ibibazo tukubajije, dusanze uri mu Bugande mu buryo bwemewe n’amategeko. Ni uko bambwiye....bambwiye mu cyongereza ngo ’’we shall release you any time ariko Boss wacu niwe uzagufungura, genda wihangane utegereze.’’

Ifungwa n’itotezwa rya Cyemayire Emmanuel muri Uganda rije rikurikira abandi banyarwanda bafunzwe ndetse bakanatotezwa umwaka ushize kandi mu buryo butemewe.

Emmanuel wafunguwe

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa