skol
fortebet

Ikirango cy’ Ishyaka rya Dr Frank Habineza cyakemanzwe

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017

Sponsored Ad

Komisiyo y’ igihugu y’ amatora yakemanze ikirango cy’ ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) ivuga ko icyo kirango gishobora kuba gihuje amabara n’ idarapo ry’ u Rwanda.
Ku ikubitiro ishyaka DGPR, niryo ryatangaje ko rizatanga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017, icyo gihe hari tariki 17 Ukuboza 2016.
DGPR niryo shyaka rukumbi ryagaragaje ko ridashyigikiye ivugururwa ry’ itegeko nshinga ryabaye mu mpera za 2015.
Dr Frank (...)

Dr Frank Habineza niwe iryo shyaka ryifuje ko yazarihagararira mu matora y’ umukuru w’ igihugu. Kuri uyu wa 12 Kamena 2017, Dr Habineza yabimburiye abashaka kuyobora u Rwanda mu gutanga kandidatire.

Mu byangombwa birenga 10 bisabwa ushaka kuyobora u Rwanda harimo ikirango/ icyimenyetso cyazakoreshwa ku rupapuro rw’ itora igihe kandidatire yaba yamaze kwemerwa na komisiyo y’ igihugu y’ amatora.

Amabwiriza y’ iyi komisiyo avuga ko icyo kirango kigomba kuba kidahuje amabara n’ idarapo ry’ u Rwanda (Icyatsi kibisi, umuhondo, n’ ubururu). Icyo kimenyetso kandi ngo kigomba kuba kitarakoreshejwe n’ undi mukandida.

Ubwo Dr Frank Habineza yarimo atanga ibyangombwa bye nk’ uwifuza guhagararira ishyaka DGPR, Umuyobozi wa NEC Prof Kalisa Mbanda yagize ugushidikanya ku kirango cy’ ishyaka DGPR avuga ko gishobora kuba gihuje amabara n’ idarapo ry’ u Rwanda.

Nyuma yo guhabwa ibisobanuro n’ Umuyobozi wa DGPR, Prof Mbanda yagize ati “Byenda gusa ariko ntayarimo? (amabara y’ idarapo) Ok, tuzabyiga twitonze ariko ntabwo ngisinya…gishyire hariya (aha yabwiraga umukozi wa NEC)”.

Ikirango cy’ ishyaka DGPR kigizwe n’ amabara atatu ariyo Icyatsi, umweru, n’ umuhondo. Bivuze ko ibara rimwe ariryo gitandukaniyeho n’ idarapo ry’ u Rwanda. Mu idarapo ry’ u Rwanda harimo ibara ry’ ubururu ritari mu kirango cya DGPR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa