skol
fortebet

‘Ikiriyo cyabaye ikibazo mu miryango imwe n’ imwe’

Yanditswe: Sunday 08, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuvugizi w’ umuryango w’ abayisilamu mu Rwanda, RMC, akaba n’ umuyobozi w’ abayisilamu mu mugi wa Kigali Sheikh Musa Sindayigaya asanga Abanyarwanda bakwiye kwigisha gudasesagura igihe bagize ibyago byo gupfusha.
Uyu mushehe yabikomojeho ubwo yari mu nama yahuje abanyamadini n’ inzego za Leta hagamijwe kwiga no gushakirwa umuti ibibazo biri mu miryango.
Minisitiri w’ umuco na Siporo Uwacu Julienne yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda gusesagura igihe bagize birori nk’ ubukwe n’ ibindi. (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi w’ umuryango w’ abayisilamu mu Rwanda, RMC, akaba n’ umuyobozi w’ abayisilamu mu mugi wa Kigali Sheikh Musa Sindayigaya asanga Abanyarwanda bakwiye kwigisha gudasesagura igihe bagize ibyago byo gupfusha.

Uyu mushehe yabikomojeho ubwo yari mu nama yahuje abanyamadini n’ inzego za Leta hagamijwe kwiga no gushakirwa umuti ibibazo biri mu miryango.

Minisitiri w’ umuco na Siporo Uwacu Julienne yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda gusesagura igihe bagize birori nk’ ubukwe n’ ibindi. Avuga ko imico Abanyarwanda bagenda bakopera mu bihugu by’ amahanga nka “Bridal Shower” inama z’ ubukwe n’ ibindi harimo ibiba atari ngombwa cyane kuko bituma abanyarwanda basesegura.

Afatiye kuri iyi ngingo, Sheikh Sindayigaya yavuze ko n’ ikijyanye n’ ikiriyo nacyo gikwiye kwigwaho kuko umuntu asigaye apfusha akamera nk’ uwagize ibyago bibiri kuko ikiriyo kimuhenda hakaba igihe bimusabye gufata inguzanyo.

Yagize ati “Ndashimira Nyakubahwa Minister w’ Umuco na Siporo yatubwiye ikirebana n’ ubukwe, aduha n’ umukoro ukomeye. Numvaga nyakubahwa Minisiter mubyemeye twakongeraho n’ ikiriyo. Ikiriyo nacyo cyabaye ikibazo mu miryango imwe n’ imwe. Umuntu aragira ibyago noneho ugasanga hamwe n’ ibyago yagize bigiye kuba undi mutwaro ushobora no gusiga yariye amadeni”

Yakomeje agira ati “Nabyo numvaga byazafatirwa hamwe byose, hakaba umurongo ugamije kwigisha abantu kudasesagura, no kutishyiraho imizigo y’ ibyo badashoboye. Urumva umuntu yagize ibyago ariko hari abantu 500 bari buze, kubona aho kwicara, kubagaburira ugasanga noneho ikiriyo kigushyizeho n’ ibindi bibazo akagira ikibazo cyo kuba yabivuga bitewe na kwa kwihishyira nk’ uko tubizi”

Minisitiri Uwacu yavuze ko we na Minisiteri ayoboye iki kibazo bakibonye avuga ko harimo gukorwa ubushakashatsi buzagaraza uko ikiriyo gikwiye gukorwa.

Minisitiri w’ umuco na Siporo Uwacu Julienne

Yagize ati “…Hasigaye hariho ikintu kimeze nko kurushanwa, nta bakijya gushyingura batambaye imyenda iriho amafoto y’ uwo bagiye gushyingura, ibyo byose niko bitwara amafaranga…nk’ uko twakoze ubushakashatsi ku bukwe bwa Kinyarwanda turimo no gukora ubushakashatsi ku kiriyo, uburyo kera byakorwaga n’ uko bikwiye kuba bikorwa mu buryo butabangamye”

Ibi byavuzwe mu gihe icyari kimaze iminsi kivugwa ari uko gushyira muri iki gihe bihenze bitewe n’ uko imva zisigaye zigurwa. Mu marimbi atandukanye mu mugi wa Kigali imva ,igurwa amafaranga atari munsi y’ ibihumbi 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa