skol
fortebet

VIDEO- ’Imbabazi nari nizeye uwo nzisaba niyo mpamvu aho kuburana nahisemo gutakamba’ Kizito Mihigo

Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018

Sponsored Ad

Umuhanzi Kizito Mihigo yashimiye Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame wamuhaye imbabazi avuga ko yari abyizeye ko azazimuha kuko ari umuntu ufite umutima.

Sponsored Ad

Ibi Kizito Mihigo wari umaze imyaka ine afungiye ibyaha birimo no gushaka kugirira nabi umukuru w’ igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2018 ubwo yari akimara kuva muri gereza.

Yabwiye itangazamakuru ko Perezida Kagame kuba yamuhaye imbabazi yakoresheje imbaraga z’ umutima.

Yagize ati “Munyemerere ntangire nshimira Perezida wa Repubulika kuri iki cyemezo yafashe, icyemezo kigaragaza imbaraga ze z’ umutima. Wenda benshi bari bazi imbaraga ze zijyanye n’ igisirikare ariko uyu munsi yagaragaje imbaraga ze z’ umutima”

Kizito Mihigo uherutse kwandikira urukiko asaba guhagarika ubujurire akabyemererwa yavuze ko kuko yari yizeye ko Perezida Kagame azamuha imbabazi byatumye ahitamo gutakamba aho kuburana.

Yagize ati “Perezida wa Repubulika nari nsanzwe muzi nk’ umuntu ufite umutima ushobora gutanga imbabazi. Ntabwo ari umuntu mbwirwa ni umuntu nzi kuba rero ampaye imbabazi Si ukuvuga ko nari narabwiwe ko nzazihabwa ariko nari nizeye uwo nzisaba ninayo mpamvu aho kuburana nahisemo gutakamba”

Kizito Mihigo yavuze gutakamba ari ugusaba imbabazi usaba kugirirwa impuhwe naho kuburana bikaba guhangana.

Uyu muhanzi yavuze ko ubunaribonye yigiye muri gereza bugiye gutuma akomeza kuririmba indirimbo zirimo izihimbaza Imana ariko by’ umwihariko ngo azanaririmba ku mbabazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa