skol
fortebet

‘Imikoranire yacu na Banki y’Isi ni iyo gushimwa’ Perezida Kagame

Yanditswe: Friday 09, Nov 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko ashimishijwe n’ubufatanye bukomeje kuranga u Rwanda na Bank y’Isi mu gushaka icyateza u Rwanda binyuze mu guteza imbere ubushabitsi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ugushyingo 2018, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Banki y’Isi Kristalina Georgieva, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye, abinyujije kuri Twitter Perezida Kagame yavuze ko yiteguye kubona ubwo bufatanye butanga umusaruro ukenewe mu guteza imbere abaturage.

Yagize ati “Nishimiye guhura na Kristalina Georgieva. Nanyuzwe n’ibiganiro twagiranye ku guteza imbere ubushabitsi, gukaza imikoranire yacu no guteza imbere ibikorwa bituma abaturage batanga umusaruro.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko ibiganiro bagiranye byakomoje ku bikorwaremezo, ingufu, imiturire yo mu mijyi n’ubuhinzi. Ati “Imikoranire yacu na Banki y’Isi ni iyo gushimwa.”

Georgieva nawe yavuze ko yishimiye kuganira na Perezida Kagame ku bikorwa bigamije guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.

Banki y’Isi ni umwe mu baterankunga bakomeye b’imishinga y’iterambere mu Rwanda. Mu mishinga yibandaho mu Rwanda harimo ubuhinzi, ingufu n’ubwikorezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa