skol
fortebet

Imitwe y’ iterabwoba ni kimwe mu bibangamiye umutekano muri Afurika

Yanditswe: Wednesday 07, Mar 2018

Sponsored Ad

Ubanza ibumoso ni Dr Eric Ndushabandi, Kayumba Rose wayoboye ikiganiro, Dr Ismael Buchanan na Prof Masabo Francois batanze icyo kiganiro ku bikibangamiye amahoro n’umutekano w’Afurika (Foto Samuel M)
Impuguke zigize umuryango nyafurika, Panafricanism Movement (PAM), ishami ry’u Rwanda, bibumbiye muri Komisiyo y’Amahoro n’Umutekano, baganiriye ku bigihungabanya umutekano n’amahoro arambye kuri uwo mugabane, bagaragaza bagaragaza ko iterabwoba n’ amateka Afurika yanyuzemo.
Byavugiwe mu kiganiro (...)

Sponsored Ad

Ubanza ibumoso ni Dr Eric Ndushabandi, Kayumba Rose wayoboye ikiganiro, Dr Ismael Buchanan na Prof Masabo Francois batanze icyo kiganiro ku bikibangamiye amahoro n’umutekano w’Afurika (Foto Samuel M)

Impuguke zigize umuryango nyafurika, Panafricanism Movement (PAM), ishami ry’u Rwanda, bibumbiye muri Komisiyo y’Amahoro n’Umutekano, baganiriye ku bigihungabanya umutekano n’amahoro arambye kuri uwo mugabane, bagaragaza bagaragaza ko iterabwoba n’ amateka Afurika yanyuzemo.

Byavugiwe mu kiganiro cyahuje abantu batandukanye cyatanzwe n’abarimu muri za kaminuza n’abashakashatsi bagize iryo tsinda ari bo Prof. Masabo Francois, Umuyobozi w’Ikigo nkemurampaka cyo muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Ismael Buchanan umwarimu n’umushakashatsi muri kaminuza na Dr Eric Ndushabandi umwarimu muri kaminuza akaba n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’ubushakashatsi n’ibiganiro bigamije amahoro n’umutekano (IRDP).

Dr.Ismael Buchanan yagaragaraje ishusho y’ uko umutekano uhagaze ku mugabane wa Afurika avuga ko kuba uyu mugabane wagiye uhezwa muri byinshi bijyanye n’iterambere ugereranyije n’indi migabane itanu igize isi hatiyibagijwe n’amateka yihariye y’ubukoloni bwakorewe Abanyafurika nabyo biri mu mbogamizi z’ umutekano kuri uyu mugabane.

Kuri ibi hiyongeraho ikibazo cy’ imitwe ihungabanya umutekano igakora ibikorwa bihungabanya abantu kandi Umuryango Mpuzamahanga uhari mu gihe hari ibindi bibazo byagiye bikemuka ku yindi migabane bikabonerwa ibisubizo ariko ku mugabane w’Afurika bikaba bikiri ikibazo.

Yagaragaje ko aho Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika utangiriye gushyiraho inzira zo kwikemurira ibibazo byayo binyuze mu gashami kawo ‘African Peace and Security Active Chat’ (APC) hari byinshi byakozwe ndetse bigira n’impinduka mu gutanga agahenge, ahagaragaraga ibibazo by’intambara.

Ati:“Afurika yagerageje kugera ku nshingano zayo zo kwikemurira ibibazo by’abaturage bayo; yagerageje kandi kwikemurira ibibazo bitandukanye mu bihugu nk’Afurika yo hagati (Central Africa), Somalia, Sudan. Ariko ikibazo ni ukumenya niba Afurika yari gushobora kugira icyo ikora kuri ibyo bibazo ikoresheje ubushobozi bwayo; inshuro nyinshi iracyashingira ku nkunga zituruka mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.”

Dr Eric Ndushabandi, yavuze ko ibigitera ibibazo bya Politiki muri Afurika birimo no kwitinya bikiri mu mitwe y’Abanyafurika, aho hakiri bamwe mu bakuru b’ibihugu bajya ku yindi migabane gushakirayo ibisubizo ku bibazo basize iwabo.

Mu buryo butanga igisubizo n’umurongo wo kugera ku mutekano ku mugabane w’Afurika, Prof. Masabo yavuze ko Abanyafurika bakwiye kubanza bakamenya ikibazo bafite ubwabo n’igikwiye guhinduka kugira ngo bagere aho bashaka.

Ati: “Ikigomba guhinduka ni icyo ugomba kuba wibitseho mu mutima wawe, mu buryo bwo gutekereza, mu buryo bwo kubona ibintu no mu buryo bwo kwitwara. Igisigaye ni uburyo bwo kubikora, ni bwo dushobora kuvuga imiyoborere myiza, ubucuruzi buhesha agaciro kandi bwungura buri wese, kuganira buri wese akagira ijambo ku meza kandi icyo avuze kikumvikana ndetse n’inyungu ze zikabasha kumvikana.”

Yakomeje avuga ko Afurika igomba kugira ikerekezo cyayo nk’uko igifite ubu, ‘Agenda 2063’, ariko hakabaho n’ingamba zo kukigeraho gusa bigasaba ko abayoboye bose n’abanyafurika muri rusange bagira uko bazihurizaho nk’abatahiriza umugozi umwe.

Umuryango PAM uvuga ko ibiganiro nk’ibyo bikwiye kujya bikorwa mu ngeri zitandukanye z’abantu no mu bigo by’amashuri, bikarushaho kumvikanisha icyo Afurika ikeneye mu iterambere ryayo no mu kerekezo ifite mu ruhando rw’amahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa