skol
fortebet

Imitwe ya politike mu Rwanda yongerewe amafaranga yo gukora ibikorwa byayo

Yanditswe: Monday 28, Aug 2017

Sponsored Ad

Inkunga igenerwa ibikorwa by’imitwe ya politiki iri mu ihuriro nyunguranabitekerezo, yarazamutse guhera umwaka ushize, kuko yavuye kuri miliyoni zibarirwa hagati y’10 na 15 ikagera kuri miliyoni ziri hagati ya 20 na 22 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri mutwe wa politiki mu gihe cy’umwaka 1.
Inkunga igenerwa imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, ubusanzwe inyuzwa mu ihuriro nyunguranabitekerezo. Iyo nkunga igizwe na miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda ava mu ngengo y’imari ya leta akanyuzwa muri (...)

Sponsored Ad

Inkunga igenerwa ibikorwa by’imitwe ya politiki iri mu ihuriro nyunguranabitekerezo, yarazamutse guhera umwaka ushize, kuko yavuye kuri miliyoni zibarirwa hagati y’10 na 15 ikagera kuri miliyoni ziri hagati ya 20 na 22 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri mutwe wa politiki mu gihe cy’umwaka 1.

Inkunga igenerwa imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, ubusanzwe inyuzwa mu ihuriro nyunguranabitekerezo. Iyo nkunga igizwe na miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda ava mu ngengo y’imari ya leta akanyuzwa muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ndetse n’andi atangwa n’abafatanyabikorwa b’ihuriro barimo ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere UNDP.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016-2017, ndetse n’uyu wa 2017-2018, inkunga igenerwa buri mutwe wa politiki yageze kuri miliyoni ziri hagati ya 20 na 22 z’amafaranga y’u Rwanda, ivuye hagati ya miliyoni 10 na 15 yo mu myaka yabanje. Abayobozi b’imwe mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda bemeza ko iyi nkunga ibafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda imitwe ya politike iba yarihaye.

Uretse inkunga inyuzwa mu ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, imitwe ya politiki ikura umutungo mu bayoboke bayo ndetse no mu bindi bikorwa birimo iby’ubucuruzi ishobora kwikorera, gusa ntiyemerewe guhabwa inkunga cyangwa impano zivuye hanze y’igihugu nk’uko amategeko abiteganya.

Inkuru ya RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa