skol
fortebet

Imodoka zitwara abagenzi bicaye zemerewe kuzuza 100% igihe ingendo zibujijwe kiravugururwa

Yanditswe: Monday 12, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo ingamba nshya zirimo kwemerera imodoka zitwara abagenzi bicaye gutwara abuzuye neza 100% mu gihe abatwara imodoka zirimo abagenda bicaye n’abahagaze zigomba gutwara 100% bicaye na 50% bahagaze.

Sponsored Ad

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryo kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020,ryafatiwemo imyanzuro itandukanye mu rwego rwo kwirinda Covid-19 aho ingendo zibujijwe kuva saa yine kugeza saa kumi z’igitondo.

Undi mwanzuro wafashwe n’uko ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizakomeza.Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa,imodoka zemerewe gutwara abantu 100% zabo zemerewe gutwara mu gihe ku modoka zifite imodoka zitwara abagenzi bahagaze n’abicaye zemerewe gutwara abantu 100% bicaye na 50% by’abagenda bahagaze.

Abitabira inama ntibasabwa icyemezo cyo kwirinda Covid-19 ariko abazitegura bagomba kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima arimo kutarenza abantu 50% by’ubushobozi bw’ahagomba kubera inama.

Kuva ingendo zakomorerwa hirya no hino mu gihugu,Leta yategetse ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigomba gutwara ½ cyabo ndetse hagati y’umugenzi n’undi hagasigaramo umwanya uticaye umuntu kugira ngo hubahirizwe intera y’umuntu n’undi.

Uyu mwanzuro watumye ibiciro bizamuka aho ndetse hari aho byikubye kabiri kubera uku gutwara abagenzi bake.

Abanyarwanda baributswa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo: kwambara agapfukamunwa n’amazuru buri gihe bavuye mu ngo, gukaraba intoki no gusiga intera hagati y’umuntu n’undi.Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.



Ibitekerezo

  • inyota irishe

    Nabo nibagabanye ibiciro bokwishyuza nkigihe byari kuri 50%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa