skol
fortebet

Impamvu Guverineri Kayitesi yahawe umwenda wanditseho nimero 6 akanitwa Kapiteni yamenyekanye

Yanditswe: Wednesday 15, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 14 Nyakanga 2020,nibwo habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice n’Umunyamabana Nshingwabikorwa w’agateganyo akaba na guverineri w’umusigire w’iyi Ntara Gakire Bob.

Sponsored Ad

Gakire Bob yahaye Kayitesi inkoni y’ubushumba, anamuha umupira wo kwambara ukozwe mu mabara y’idarapo ry’ u Rwanda wanditseho nomero 6.

Impamvu Kayitesi Alice yahawe umupira wanditseho nimero 6 ngo ni uko ari guverineri wa 6 ugiye kuyobora Intara y’Amajyepfo.

Guverineri Kayitesi yabwiwe ko uyu mupira awuhawe nka guverineri akaba na kapiteni ugiye kuyobora ikipe y’Intara y’Amajyepfo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof SHYAKA Anastase yabwiye Guverineri Kayitesi ko impamvu ahawe umupira wanditseho nomero 6 ari uko ari guverineri wa 6 ugiye kuyobora iyi ntara.

Prof Shyaka yasabye Guverineri Kayitesi kuzakomereza ku byiza abamubanjirije bakoze n’udushya bahanze.

Yagize ati “Nyakubwahwa Guverineri baguhaye numero ya 6 ni ukuvuga ko iyi ntara ntabwo aribwo ikivuka n’iterambere ryayo rifite uko ryagiye rizamuka. Ndangira ngo rero ibyagezweho, ari uwo usimbuye, ari abamubanjirije, buri wese hari iterambere yagiye yubaka ku iterambere ry’iyi ntara.

Uwo usimbuye hari ibyiza yakoze, hari ibyo umuntu yakubakiraho, twubakire ku byiza, dukomeze ibyo byiza abo dusimbuye baba bakoze kugira ngo dukomeza urugendo ndetse n’abahanze umwimerere cyangwa udushya tukagira icyo tumara ni ugusubira mu nganzo abantu bakareba ibyo byiza byose biba bihari tukabyubakiraho tugakomeza kuko kubaka ni ukugereka ibuye ku rindi”.

Guverineri Kayitesi yavuze ko agiye gushyira imbaraga nyinshi mu kuzamura iterambere ry’iyi ntara yita cyane ku mishinga yadindiye kugira ngo irangire. Akaba yasabye ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo bigerweho.

Urutonde rw’abamaze kuyobora Intara y’Amajyepfo:

1. Kabera ;2006-2007

2. Fidele Ndayisaba : 2007-2011

3. Alphonse Munyentwari:2011-2016

4. Marie Louise Mureshyankwano : 2016-2018

5.Emmanuel Gasana : 2018- Gicurasi 2020.

6. Alice Kayitesi : Nyakanga 2020-...


Source: Ukwezi

Ibitekerezo

  • Abagore benshi barashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi byose kizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo,nubwo Abadamu bayobora mu nsengero bibahesha agafaranga gatubutse. Ni bibi cyane gusuzugura Imana wishakira amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa