“Impinduka iyo ariyo yose iba igamije kunoza imikorere” Perezida Kagame
Yanditswe: Friday 19, Oct 2018
Kuri uyu wa 18 Ukwakira ubwo Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yakiraga indahiro z’abaminisitiri binjiye muri guverinoma , yashimiye abayobozi bashya , anababwira ko abitezeho imbaraga mu nshingano anemeza kandi ko kugira ngo ugere ku cyo ushaka hari igihe biba ngombwa ko ugira ibintu uhindura, nko mu mikorere no mu bakozi kandi ko impinduka zose ziba zigamije kunoza imikorere kongera umusaruro cyangwa kugeza ibikorwa na serivisi ku baturage ku rwego rukwiye.
Yabibukije ko bafite ubushobozi n’imparno zinyuranye ariko byo byonyine n ’umuntu umwe bidahagije ngo bigire icyo bimara ahubwo igikenewe ari ubufatanye
Yagize ati “ Twese dufite ubushobozi n’impano zitandukanye ariko ibi byonyine ntabwo byatugeza kure ku musaruro dushaka no ku ntego z’igihugu cyacu kubigeraho ni ngombwa ko dukorana kandi tugakorana n’abandi”
Yibukije abayobozi ko u Rwanda rwifuza kugera kuri byinshi kandi ko bigezweho byihuse byaba ari byiza kurushaho , anakangurira buri wese gutanga umusanzu we cyane cyane abayoboz.
Perezida Kagame yashimiye cyane Louise Mushikiwabo ku kazi gakomeye yakoreye u Rwanda , anamushimira umwanya mushya yatorewe anemeza ko agikorera u Rwanda kuko u Rwanda narwo ruba muri Francofonie yatorwe kuyobora.
Abaminisitiri basimbujwe mu mpinduka zakozwe kuri uyu wa Kane barimo Francis Kaboneka muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu; Uwacu Julienne muri Minisiteri y’Umuco na Siporo; Munyeshyaka Vincent muri Minisiteri y’Ubucuruzi; De Bonheur Jeanne d’Arc muri Minisiteri y’Impunzi n’Imicungire y’Ibiza na Rurangirwa Jean de Dieu muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho.
Hamwe na Louise Mushikiwabo ubu watorewe kuyobora OIF na Gen James Kabarebe wari Minisitiri w’Ingabo wagizwe umujyanama wa perezida mu by’umutekano, ushinzwe ingabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *