skol
fortebet

Impinduka ku muganda usoza umwaka wa 2017

Yanditswe: Friday 15, Dec 2017

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yatangaje ko ku matariki ya 30 na 31 Ukuboza 2017 nta muganda rusange uzakorwa nk’uko byari bisanzwe mu matariki asoza ukwezi.
Ibinyujije mu itangazo MINALOC, yavuze ko kuwa 30-31 abanyarwanda basabwa kuzakora ibikorwa by’isuku mu ngo zabo no mu nkengero z’aho batuye ku midugudu.
MINALOC kandi yongeye kwibutsa abayobozi b’ibitaro, amashuri, aho gutegera imodoka, amahoteli n’utubari, amasoko, amazu y’ubucuruzi, insengero n’ahandi, ko kuri ayo (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yatangaje ko ku matariki ya 30 na 31 Ukuboza 2017 nta muganda rusange uzakorwa nk’uko byari bisanzwe mu matariki asoza ukwezi.

Ibinyujije mu itangazo MINALOC, yavuze ko kuwa 30-31 abanyarwanda basabwa kuzakora ibikorwa by’isuku mu ngo zabo no mu nkengero z’aho batuye ku midugudu.

MINALOC kandi yongeye kwibutsa abayobozi b’ibitaro, amashuri, aho gutegera imodoka, amahoteli n’utubari, amasoko, amazu y’ubucuruzi, insengero n’ahandi, ko kuri ayo matariki nabo barebwa n’icyo gikorwa cy’isuku aho bakorera n’aho batuye.

Harelimana Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe iterambere ry’Abaturage ari nawe wasinye kuri iri tangazo, yifurije abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2018 anabasa gufata ingamba zo kwiteza imbere mu rwego rwo kuba igihugu kibereye buri wese.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa