skol
fortebet

Impuguke yasobanuye ukuntu hari igihe umugore ahabwa umwanya ukomeye mu buyobozi akaba agushije ishyano iwe mu rugo

Yanditswe: Monday 03, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu bigaragara inyuma umugore n’ umugabo bateye bitandukanye. Mu by’ ubwenge siko bimeze kuko mu bagore habamo abafite ubushobozi bw’ ubwenge buri ku kigero cyo hejuru n’ abafite ubushobozi bwo ku kigero kiringaniye nk’ uko bimeze mu bagabo.
Patrick Mico impuguke akaba n’ umushakashatsi mu by’ uburinganire bw’ abagabo n’ abagore avuga ko amateka n’ imiryango y’ abantu byafashe umugabo bikamuha amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bw’ ubwenge afite. Mu mateka y’ u Rwanda ngo abagore ntabwo babonye (...)

Sponsored Ad

Mu bigaragara inyuma umugore n’ umugabo bateye bitandukanye. Mu by’ ubwenge siko bimeze kuko mu bagore habamo abafite ubushobozi bw’ ubwenge buri ku kigero cyo hejuru n’ abafite ubushobozi bwo ku kigero kiringaniye nk’ uko bimeze mu bagabo.

Patrick Mico impuguke akaba n’ umushakashatsi mu by’ uburinganire bw’ abagabo n’ abagore avuga ko amateka n’ imiryango y’ abantu byafashe umugabo bikamuha amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bw’ ubwenge afite. Mu mateka y’ u Rwanda ngo abagore ntabwo babonye amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bw’ ubwenge bafite.

Mu kiganiro yatanze mu mahugurwa yabaye mu cyumweru gishize yo gufasha abanyamakuru gusobanukirwa amategeko agenga amatora no kubafasha gutangaza kinyamwuga inkuru z’ amatora Mico yavuze ko mu Rwanda rwo hambere igitekerezo cy’ umugore umugabo yakiyitiriraga.

Ngo ntabwo umugabo yashoboraga gufata icyemezo kireba urugo atagishije inama umugore ariko ngo byakorwaga mu ibanga rikomeye.

Ati “Umutware w’ umuryango yatumizaga abagabo bo mu muryango bagahurira ahantu hari ingingo bashaka kuganiraho. Bakaganira ariko abagabo bakirinda gufata umwanzuro bakabwira umutware ngo reka tuge kugisha inama ijoro”


Mico avuga ko icyo abagabo bitaga kugisha inama ijoro ari ukuganira n’ abagore babo. Ngo ku munsi ukurikiyeho abagabo barazaga bagatanga umwanzuro bagendeye ku nama bagiriwe n’ abagore babo ariko bakirinda ko humvikanamo ijambo umugore.

Iyi mpuguke ivuga ko ubwo bushobozi abagabo bagiye bahabwa kuva mu mateka bigikomeje kugira ingaruka magingo aya. Avuga ko kuri hari abagabo baba batifuza ko abagore babo bahabwa imyanya ikomeye mu buyobozi bumva ko umugore nahabwa umwanya umugabo aratakaza agaciro, icyubahiro n’ ijambo yari afite mu rugo. Ibi ngo bituma hari abagabo banga gushyikigira abagore babo iyo biyamamaje.

Ati “Umugabo agahorana ubwoba avuga ngo madamu wanjye baramugira Minisitiri ndasuzugurika”

Mico avuga ko ubwo yari akiri umuyobozi muri Minisiteri y’ uburinganire n’ iterambere uwari Minisitiri icyo gihe yatumije abagore bari mu myanya ikomeye y’ ubuyobozi agira ngo ababaze iby’ uko bageze mu myanya y’ ubuyobozi bagatangira gusuzugura abagabo no kutubahiriza inshingano z’ urugo.

Mico avuga ko abari muri iyo nama batunguwe n’ uburyo bamwe mu bagore bari mu myanya y’ ubuyobozi babaniwe n’ abagabo babo.

Bamwe muri aba bagore ngo bavuze ko abagabo babo babahoza ku nkeke, baba bagiye mu nama yatinda kurangira nk’ umugabo akandikira ubutumwa bugufi umugore we amubwira ngo nurenza saa mbili utaragera mu rugo urara inyuma y’ igipangu.

Ibi ngo bituma hari amasaha agera umugore ntiyongere uruhare mu bikorwa birimo kuba, ku mutima avuga ngo sinjye uzabona iyi manda irangira.

Ngo hari n’ abagore basanga batabivamo bagahitamo kuva mu rugo bakajya kwibana.

“Umugore nawe aravuga ati ninjya mu by’ ubuyobozi ndasenya urugo. Umugore nubwo yakwiyamama miliyoni zingahe zikamushyigikira nta mugabo we urimo ntabwo bimuryohera”


Patrick Mico amaze imyaka irenga 15 mu gitsibo cy’ ibijyanye n’ uburinganire

Mico yanakomoje ku kamaro ko kuba u Rwanda rufite abagore benshi mu myaka ikomeye y’ ubuyobozi, avuga ko kubaka ubushobozi bw’ umugore ari ukubaka ubushobozi bw’ igihugu.

Yagize ati “Iyo umugabo abonye amafaranga ayakoresha mu gushaka imbaraga n’ icyubahiro, ariko iyo umugore abonye amafaranga atekereza mbere na mbere ku rugo rwe n’ abana be”

Iki kiganiro Mico yagitanze mu gihe habura ukwezi n’ iminsi mike ngo Abanyarwanda binjire mu matora y’ umukuru w’ igihugu. Yasabye abanyamakuru kuzaha umwanya abagore bakagaragaza ibyo bashoboye.

Biri mu mategeko y’ u Rwanda ko abagore bagomba kugira nibura 30 mu nzego zifatirwamo ibyemezo. Mu nteko ishinga amategeko abagore ni 64%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa