skol
fortebet

Imyambaro n’ imyitwarire bibujijwe mu rugendo rwo Kwibuka rugiye kuba ku nshuro ya 9

Yanditswe: Friday 07, Apr 2017

Sponsored Ad

Urugendo rwo kwibuka ni igikorwa ngaruka mwaka, cyatangiye muri 2009, aho abantu b’ ingeri zinyuranye bahaguruka ku ngoro y’ Inteko ishinga amateko y’ u Rwanda berekeza kuri sitade Amahoro ahabera ijoro rwo kwibuka.
Byinshi mu bikorwa muri urwo rugendo biba bifite igisobanuro. Abashinzwe gutegura icyo gikorwa bavuga ko kuba urwo rugendo rutangirira ku ngoro y’ inteko ishinga amategeko rwekereza kuri Sitade Amahoro ahacanirwa urumuri rw’ icyizere bisobanuye kuva mu icuraburi rya Jenoside ugana (...)

Sponsored Ad

Urugendo rwo kwibuka ni igikorwa ngaruka mwaka, cyatangiye muri 2009, aho abantu b’ ingeri zinyuranye bahaguruka ku ngoro y’ Inteko ishinga amateko y’ u Rwanda berekeza kuri sitade Amahoro ahabera ijoro rwo kwibuka.

Byinshi mu bikorwa muri urwo rugendo biba bifite igisobanuro. Abashinzwe gutegura icyo gikorwa bavuga ko kuba urwo rugendo rutangirira ku ngoro y’ inteko ishinga amategeko rwekereza kuri Sitade Amahoro ahacanirwa urumuri rw’ icyizere bisobanuye kuva mu icuraburi rya Jenoside ugana mu bihe by’ ubwiyunge, icyizere, iterambere n’ ibindi.

Abategura icyo gikorwa babwiye Radio 10 ko urugendo rwo kwibuka ruteganyijwe kuri uyu wa 7 Mata, bikaba biteganyijwe ko abitabira urwo rugendo batangira kwinjira ku ngoro y’ inteko ishinga amategeko saa munani, urugendo rugatangira saa kumi z’ umugoroba.

Bavuga ko impamvu yo kwinjira saa munani nyamara urugendo ruratangira saa kumi z’ umugoroba ari ukugira ngo abarwitabira babone umwanya uhagije wo kusakwa ku mpamvu z’ umuteno no kugira ngo bashyirwa mu matsinda urugendo ruze gukorwa neza nta kavuyo.

Ngo ayo matsinda akorwa hashingiwe ku mibare runaka bijyanye n’ umubare w’ abo u Rwanda rwibuka.

Ibibujijwe muri urwo rugendo

Itsinda ry’ urubyiruko PLP rutegura urwo rugendo rivuga ko bibijwe kujya muri urwo rugendo wambaye ingofero, imyenda itukura, imyenda ishobora gutuma abitabiriye urwo rugendo bahura n’ ihungabana urugero nk’ imipira iriho ishusho y’ igikanka.

Ikindi kibujijwe ni ukuba uwitabiriye urwo rugendo yagenda mu nzira ameze kuri muri siporo yumva imiziki.

Iyo bageze kuri sitade habaro habaho igikorwa cyo gucana urumuri rw’ icyizere no gusoma abazina y’ abishwe muri Jenoside. Hasomwa amazina 100 mu rwego rwo kwibuka abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa