skol
fortebet

Imyanzuro 12 yafatiwe mu nama y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 17

Yanditswe: Wednesday 25, Dec 2019

Sponsored Ad

Kuva ku wa 19 kugera ku wa 20 Ukuboza 2019, i Kigali muri Convention Centre, hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17, yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Sponsored Ad

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangijwe n’ijambo ageza ku Banyarwanda buri mwaka, agaragaza uko igihugu gihagaze.

Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika yamenyesheje Abanyarwanda ko u Rwanda ari igihugu gihagaze neza, kandi ashimira Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda kubera uruhare babigiramo.

Yasabye ko intambwe nziza imaze guterwa, mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, nk’uko bigaragazwa n’ibipimo mpuzamahanga, zigomba kongera imbaraga zo gukora byinshi kandi byiza. Yibukije by’umwihariko ko umutekano ari ngombwa kuko ari wo byose bishingiyeho.

Muri iyi nama, hatanzwe ibiganiro byibanze ku bukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda, imbogamizi n’ingamba zikwiye gufatwa kugira ngo u Rwanda rukomeze kwihuta mu iterambere.

Ibyo biganiro birimo Kwihutisha iterambere ry’ubukungu (Driving Double-Digit Growth) n’Uruhare rw’imiryango itekanye mu kwishakamo ibisubizo birambye (Engaging families for community resilience).

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi biganiro, hafashwe imyanzuro ikurikira:

1. Kwihutisha igikorwa cyo kwimura abatuye mu bishanga, mu manegeka n’ahandi hatemewe guturwa, bagatura neza kandi impamvu z’icyo gikorwa zikarushaho gusobanurirwa abaturage ko ikigamijwe ari uko abantu batura ahantu hadashyira mu kaga ubuzima bwabo.

2. Gukomeza gufatanya n’abikorera (PSF) mu kongera ubushobozi bw’inganda (capacity utilization) mu bikorwa bizamura umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, cyane cyane ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

3. Gukemura imbogamizi ba rwiyemezamirimo bagihura nazo, cyane cyane abakizamuka (SMEs) zirimo kutabona ibyo bapfunyikamo/packaging, imbuto, ifumbire, ibyumba bikonjesha n’inganda zitunganya umusaruro bidahagije, no gushaka igisubizo ku musaruro ukomoka ku bworozi cyane cyane uw’amata.

4. Kuvugurura imikorere y’amavuriro y’ibanze (health posts) ku buryo ayubatswe yose akora neza, kandi aho bikenewe serivisi zitangwa zikongerwa kugira ngo ayo mavuriro arusheho gufasha uko bikwiye abayagana.

5. Kugirana imihigo yo kwivana mu bukene n’abaturage bagifashwa na Leta bafite ubushobozi bwo gukora, no gushyiraho ingamba zibafasha kwihuta mu rugendo rwo kwigira.

6. Gushyiraho, ku bufatanye n’imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku myemerere, ingamba zihamye zo gutegura neza abitegura gushinga urugo n’abarushinze hagamijwe kubaka umuryango utekanye no kubahiriza inshingano za kibyeyi;

7. Kwihutisha gahunda yo gushyiraho no kongera amarerero (ECD) mu Midugudu yose y’Igihugu no kongerera ubumenyi abayakoramo kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza;

8. Gushyiraho uburyo bwo gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga kunganira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zinyuranye harimo Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé) no gukoresha ubumenyi bafite mu ngeri zitandukanye iyo baje mu kiruhuko mu Rwanda;

9. Kwihutisha, mu gihe kitarenze imyaka ibiri, igikorwa cyo kubaka amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike n’urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri;

10. Kuvugurura ku buryo bwihuse ibishingirwaho mu gutanga inguzanyo zo kwiga mu mashuri makuru na kaminuza hatitawe ku byiciro by’ubudehe;

11. Gukemura ibibazo by’itumanaho (network connectivity), n’ibindi bikorwaremezo by’ibanze bikenewe mu duce tumwe na tumwe tw’Igihugu;

12. Gukurikirana ko abaturage bakoze imirimo muri gahunda ya VUP bishyurirwa ku gihe, kwishyura abandi baturage bagifitiwe imyenda kandi hagafatwa ingamba zihamye zituma abaturage bakoze imirimo mu nzego za Leta n’iz’abikorera bazajya bishyurirwa ku gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa