skol
fortebet

‘Imyanzuro 9 yafatiye m’ Umushyikirano w’ ubushize umwe wahuye n’ imbogamizi’

Yanditswe: Thursday 13, Dec 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Intebe u Rwanda Dr Edouard Ngirente yagaragaje uko imyanzuro 9 yafatiwe mu nama ya 15 y’ umushyikirano yashyizwe mu bikorwa. Yabivuze kuri uyu wa 13 Ukuboza 2018 ubwo hatangizwaga umushyikirano wa 16.

Sponsored Ad

Imyanzuro 9 yafatiwe mu nama y’ ubushize y’ umushyikirano umwe warebanaga n’ uburezi, itatu mu rwego rw’ ubuzima, ibiri mu rwego rw’ ubukungu, n’ imyanzuro 3 mu rwego rw’ umuco.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi myanzuro yagabanyijwemo ibikorwa 56. Ibikorwa 44 byashyizwe bihwanye na 80% byashyizwe mu bikorwa uko byari biteganyijwe, ibikorwa 10 biganga na 18,8% byashyizwe mu bikorwa ku kigero kiri hagati ya 50 na 80%.

Dr Ngirente yakomeje agira ati “Igikorwa kimwe kingana na 1,8% kirebana no kubaka ibyumba by’ amashuri cyahuye n’ imbogamizi nticyabasha kugerwaho mu gihe cyagenwe, ariko izo mbogamizi zakuweho ku buryo ibikorwa byo kubaka ayo mashuri byatangiye kandi biri kugenda neza”

Mu burezi…..

Hashyizweho ibyumba 286 by’amashuri bikoresha ikoranabuhanga mu kwigisha (Smart Classrooms) mu mashuri 168, ndetse binashyirwamo umurongo wa interineti wihuta (4G). Ubu tukaba dufite ibyumba 1.370 bikoresha ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri yisumbuye 710.

Hubatswe ibyumba by’amashuri 922 n’ubwiherero 1.344. Abarimu 62.616 bahuguwe mu bijyanye n’imfashanyigisho nshya ishingiye ku bumenyi n’ubushobozi bw’umunyeshuri. Hahuguwe abarimu bahugura abandi (school based mentors) 4.417 mu myigishirize y’indimi.
Hahuguwe abarimu 727 bigisha mu nzego zitandukanye z’imyuga n’ubumenyingiro (TVET). Harimo gutegurwa abanyeshuri 713 mu ishami ry’uburezi bazigisha mu mashuri y’incuke kuri 600 bari barateganyijwe.

Gahunda yo kwiga ingunga imwe yatangijwe mu mashuri yose mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bikaba byaratumye amasaha yo kwiga yiyongera ava kuri 4 agera kuri 6 ku munsi.

Hakozwe n’isuzuma ry’ibikenewe kugira ngo iyi gahunda yo kwiga ingunga imwe (single shift) izatangizwe no mu mwaka wa gatanu mu mwaka w’amashuri wa 2019.

Hateguwe kandi ingengabihe nshya y’umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye izatuma mu gihe kiri imbere abana bazajya batangira umwaka w’amashuri muri Nzeri aho kuba muri Mutarama.

Hasubijwe mu mashuri abana 55.533 bari barataye amashuri mu 2017. Imibare y’abana bata ishuri yagiye igabanuka ku buryo yavuye kuri 14% mu 2013 ikagera kuri 5,6% mu 2016.

Mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga (STEM), hemejwe porogaramu nshya 20, kuri 30 zari ziteganyijwe mu mashuri makuru na za kaminuza.

Mu buzima…

Abaganga 409 bafashijwe gukomeza amasomo yabo (specialisation) mu rwego rwo kongera umubare w’abaganga b’inzobere. PM Ngirente: Abantu 260.856 bo mu Turere 19 barasuzumwe banahabwa imiti ku bari bafite uburwayi bwa Hepatite B na C.
Ku bufatanye n’Inzego zitandukanye hateguwe gahunda yo kujya kuvurira abaturage aho batuye. Muri iyi gahunda, abagera ku 145.303 baravuwe.

Hatangijwe gahunda yo gusana amavuriro atanu ariyo: Byumba, Gatonde, Gatunda, Munini, na Nyabikenke. Hubatswe kandi amavuriro y’ingoboka (Health posts) mu Turere twa Rulindo, Kamonyi, Gatsibo, Ngoma, Kicukiro, Muhanga na Nyanza.

Mu rwego rwo kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, havuguruwe Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho ibihano byakajijwe biva hagati y’imyaka 2-5 y’igifungo bijya hagati 7-25 ndetse n’igihano cyo gufungwa burundu.

Abana 4.123 bahoze ari inzererezi baragorowe, batozwa imyuga n’ubumenyingiro mu byiciro bitandukanye birimo ubwubatsi, ububaji, ubudozi, kwiga gusoma no kwandika.

Dukomeje gushyira imbaraga muri Gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato (ECD), dukomeza kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana ari nako dukomeza ubukangurambaga mu miryango mu gutegura indyo yuzuye no kwita ku isuku mu Turere twose tw’igihugu.

Mu bukungu…
Abana bagera ku 74.288 ndetse n’ababyeyi 13.111 bo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe bahawe ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri.

Ingo zisaga 138.290 zahawe amashanyarazi binyuze ku muyoboro mugari (on-grid). Aha tukaba twararengeje intego twari twihaye y’ingo 115.979.

Ingo zisaga 61.546 zagejejweho amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba. Ingufu z’amashanyarazi dufite kugeza ubu mu Gihugu zariyongereye zigera kuri Megawati 218 zivuye kuri Megawati 208 muri 2017.
Mu rwego rwo korohereza ishoramari, havuguruwe ibiciro by’amashanyarazi. Ku nganda ntoya (small industries) igiciro kuri kilowati cyavuye ku Frw 192 kigera ku Frw 126 naho ku nganda ziciriritse (medium industries) igiciro cyavuye ku Frw 189 kigera ku Frw 98.

Mu rwego rwo kuzamura umuco wo kuzigama, hashyizweho gahunda ihamye y’ubwizigame bw’igihe kirekire (Ejo Heza).

Ku ikubitiro, abantu bagera ku 30.660 bamaze kwiyandikisha kandi bamaze no kwizigamira amafaranga agera kuri miliyoni Frw 17.347.575. Gutangiza ku mugaragaro ubu buryo bwo kwizigamira bizabera muri uyu Mushyikirano.

Mu muco…

Handitswe ibitabo ku ndagagaciro z’Umuco nyarwanda birimo “Indangagaciro nyobozi z’umuco w’u Rwanda” n’“Inkingi z’umuco w’u Rwanda zihutisha iterambere”. Ibi bitabo bikaba byaratangiye gukwirakwizwa hose mu Gihugu.

Intore zisaga 55.270 zanyuze mu rugerero. Muri zo Inkomezabigwi 52.902 zigizwe n’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye bagize uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye amazu 382, ubwiherero 6.255 n’ibigega byo gufata amazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa