skol
fortebet

Inama y’Abaminisitiri yagumishijeho ingamba zisanzwe zo kwirinda Covid-19,hashyirwaho abayobozi bashya barimo n’umuvunyi mukuru

Yanditswe: Thursday 12, Nov 2020

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020 muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye inama y’inama y’abaminisitiri, yasuzumiwemo ingingo zitandukanye zirimo gushyiraho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19.

Sponsored Ad

Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu yemeje ko ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 zikomeza gukurikizwa, harimo ko ingendo zibujijwe guhera saa yine z’ijoro kugeza saa kumi z’igitondo.

Abanyarwanda bibukijwe ko ari ngombwa ‘kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki’ ndetse abatazabyubahiriza bazahanwa.

Inama iheruka yo ku wa 27 Ukwakira 2020, yabaye u Rwanda rufite abarwayi 191 bakiri kwitabwaho, ubu bageze kuri 255. Icyo gihe abari bamaze kwitaba Imana bari 34, ariko uwo mubare ugeze kuri 40.

Inama y’Abaminisitiri iheruka yafatiwemo icyemezo cyo koroshya zimwe mu ngamba zo kurwanya Coronavirus zirimo kuzamura umubare w’abantu bataha ubukwe n’abiyakira washyizwe kuri 75 uvuye kuri 30, mu gihe insengero zemerewe kwakira kimwe cya kabiri cy’abantu bazijyamo.

Ibikorwa by’imikino y’amahirwe byavuzwe ko bigiye gutangira gufungurwa ntabwo byafunguwe cyo kimwe n’utubari na za Gym.

Inama y’abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi bashya mu nzego zitandukanye zirimo n’inshya ziheruka gushyirwaho nyuma y’ibigo byakuweho hanyuma bigahuzwa.

Mu mpinduka zakozwe, Nirere Madeleine yagizwe Umuvunyi Mukuru asimbuye Murekezi Anastase wari umaze imyaka isaga itatu kuri uyu mwanya.

Dr Christian Sekomo Birame yahawe kuyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA).

Muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Aimable Twahirwa usanzwe amenyerewe mu bikorwa by’imyidagaduro n’abahanzi yagizwe Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuco mu gihe Tetero Solange yagizwe Umuyobozi ushinzwe kubaka Ubushobozi bw’Urubyiruko.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko Mukandasira Caritas yongererwa manda ku mwanya w’Umuyobozi wungirije w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Iterambere (GMO).

Dr Anitha Asiimwe yahawe kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana mu gihe Munyemana Gilbert amwungirije.

Ibigo bishya byahawe abayobozi aho Ambasaderi Masozera Robert wayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda yagizwe Umuyobozi w’Inteko y’Umuco mu gihe Uwilingiyimana Jean Claude yagizwe Umuyobozi wungirije ushinzwe Ururimi no kubungabunga Iterambere ry’Umuco.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Ikirere mu Rwanda cyahawe umuyobozi [Chief Strategy Officer], umwanya washyizweho Lt Joseph Abakunda. Iki kigo cyashyizweho mu gukomeza kwimakaza intambwe u Rwanda rwateye mu ikoranabuhanga ry’ibijyanye n’ikirere.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa