skol
fortebet

Inama y’Abaminisitiri yahinduriye bamwe imirimo abandi irabirukana

Yanditswe: Saturday 04, Feb 2017

Sponsored Ad

Claire Akamanzi wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RDB akaba n’umwe mu bagize Guverinoma
Mu nama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa gatanu taliki 3/2/2017 iyobowe na Perezida Kagame yahinduriye bamwe mu bayobozi imyanya bariho abandi ibirukana ku mirimo yabo.
Itangazo ry’Ibyemezo byafatiwe muri iyi nama, rivuga ko Murindwa Sam, wari umaze igihe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Mifotra yimukiye muri Mineduc naho Claire Akamanzi akaba yongeye gusubira ku buyobozi bwa RDB, ariko ubu hakaba hiyongeraho (...)

Sponsored Ad

Claire Akamanzi wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RDB akaba n’umwe mu bagize Guverinoma

Mu nama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa gatanu taliki 3/2/2017 iyobowe na Perezida Kagame yahinduriye bamwe mu bayobozi imyanya bariho abandi ibirukana ku mirimo yabo.

Itangazo ry’Ibyemezo byafatiwe muri iyi nama, rivuga ko Murindwa Sam, wari umaze igihe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Mifotra yimukiye muri Mineduc naho Claire Akamanzi akaba yongeye gusubira ku buyobozi bwa RDB, ariko ubu hakaba hiyongeraho ko aba ari n’umwe mu bagize Guverinoma.

Claire Akamanzi yasimbuye kuri uyu mwanya Francis Gatare.

Prof Usta Kayitesi wari Umuyobozi wa Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye nawe yahinduriwe imirimo. Ubu ni Umuyobozi Mukuru Wungirije muri Rwanda Governance Board (RGB) aho azaba yungirije Prof Anastase Shyaka.

Inama kandi yemeje itegeko ryirukana muri Polisi bamwe mu bapolisi ku mpamvu zitavuzwe muri iri tangazo. Umupolisi uri mu birukanwe ufite ipeti rinini ni umwe ufite irya Supertendent of Police (SP).

Kanda hano usome itangazo ryose:

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 3/2/2017

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa