skol
fortebet

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yari igiye kuba ku nshuro ya 18 yasubitswe

Yanditswe: Monday 14, Dec 2020

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gusubika Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2020 yari iteganyijwe ku wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020, kubera ubwandu bwa COVID19 bukomeje kwiyongera.

Sponsored Ad

Iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano yari igiye kuba ku nshuro ya 18 mu isura idasanzwe kuko yagombaga kuba umunsi umwe aho kuba iminsi 2 nkuko byari bisanzwe ndetse n’abayitabira bakagabanuka gusa yasubitswe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu.

Amakuru yavugaga ko kuri iyi nshuro inama y’Umushyikirano yari kuzitabirwa n’abantu 500 muri Kigali Convention Centre aho kuba abagera ku bihumbi bibiri bitabiraga mu myaka yashize.

Mu gutegura iyi nama yasubitswe,hari hafashwe umwanzuro ko abantu bari kuzaba bateraniye muri KCC bose bari kuzapimwa kugira ngo bibe byizewe ko nta muntu ushobora kwanduza undi, kandi hubahirizwe amabwiriza ajyanye no kukirwanya arimo guhana intera, gukaraba n’ibindi.

Umushyikirano ni inama ngarukamwaka iha Abanyarwanda b’ingeri zose amahirwe yo kugeza ibibazo byabo ku bayobozi. Iyi nama iyoborwa na Perezida wa Repubulika ikitabirwa n’ abagize guverinoma, inteko ishinga amategeko, abahagarariye abanyarwanda baba mu mahanga, inzego z’ibanze, itangazamakuru, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, n’abandi batumirwa na Perezida wa Repubulika.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 yagaragara mu Rwanda kuwa 14 Werurwe,abantu 6,659 banduye iki cyorezo.Abantu 5,955 baragikize naho 56 kimaze kubahitana.Abakirwaye mu Rwanda ni 648.

Imyanzuro yafatiwe mu nama y’igihugu y’Umushyikirano ya 17:

1. Kwihutisha igikorwa cyo kwimura abatuye mu bishanga, mu manegeka n’ahandi hatemewe guturwa, bagatura neza kandi impamvu z’icyo gikorwa zikarushaho gusobanurirwa abaturage ko ikigamijwe ari uko abantu batura ahantu hadashyira mu kaga ubuzima bwabo.

2. Gukomeza gufatanya n’abikorera (PSF) mu kongera ubushobozi bw’inganda (capacity utilization) mu bikorwa bizamura umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, cyane cyane ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

3. Gukemura imbogamizi ba rwiyemezamirimo, cyane cyane abakizamuka (SMEs) bagihura na zo, zirimo kutabona ibyo bapfunyikamo (packaging), imbuto, ifumbire, ibyumba bikonjesha n’inganda zitunganya umusaruro bidahagije, no gushaka igisubizo ku musaruro ukomoka ku bworozi cyane cyane uw’amata.

4. Kuvugurura imikorere y’amavuriro y’ibanze (health posts) ku buryo ayubatswe yose akora neza, kandi aho bikenewe serivisi zitangwa zikongerwa, kugira ngo ayo mavuriro arusheho gufasha uko bikwiye abayagana.

5. Kugirana imihigo yo kwivana mu bukene n’abaturage bagifashwa na Leta bafite ubushobozi bwo gukora, no gushyiraho ingamba zibafasha kwihuta mu rugendo rwo kwigira.

6. Gushyiraho, ku bufatanye n’imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku myemerere, ingamba zihamye zo gutegura neza abitegura gushinga urugo n’abarushinze, hagamijwe kubaka umuryango utekanye no kubahiriza inshingano za kibyeyi.

7. Kwihutisha gahunda yo gushyiraho no kongera amarerero (ECDs) mu Midugudu yose y’Igihugu no kongerera ubumenyi abayakoramo kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza.

8. Gushyiraho uburyo bwo gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga kunganira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zinyuranye harimo Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé), no gukoresha ubumenyi bafite mu ngeri zitandukanye iyo baje mu kiruhuko mu Rwanda.

9. Kwihutisha, mu gihe kitarenze imyaka ibiri, igikorwa cyo kubaka amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike n’urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri.

10. Kuvugurura ku buryo bwihuse ibishingirwaho mu gutanga inguzanyo zo kwiga mu mashuri makuru na kaminuza, hatitawe ku byiciro by’ubudehe.

11. Gukemura ibibazo by’itumanaho (network connectivity), n’ibindi bikorwaremezo by’ibanze bikenewe mu duce tumwe na tumwe tw’Igihugu.

12. Gukurikirana ko abaturage bakoze imirimo muri gahunda ya VUP bishyurirwa ku gihe, kwishyura abandi baturage bagifitiwe imyenda kandi hagafatwa ingamba zihamye zituma abaturage bakoze imirimo mu nzego za Leta n’iz’abikorera bazajya bishyurirwa ku gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa