skol
fortebet

Inama ya EAC yagombaga guhuza abaperezida yimuwe ishyirwa mu mwaka utaha

Yanditswe: Tuesday 19, Nov 2019

Sponsored Ad

Inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu 6 bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba [EAC],yari iteganyijwe kuwa 30 Ugushyingo 2019,yimuye ishyirwa ku italiki itazwi mu kwezi kwa Mbere 2020 n’ukwa Kabiri.

Sponsored Ad

Mu ibaruwa umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe EAC,Amb.Nduhungirehe Olivier,yandikiye umunyamabanga mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko kuwa 18 Ugushyingo 2019,yagaragaje ko abanyamuryango ba EAC bifuje ko iyi nama y’abakuru b’ibihugu iterwa ipine igashyirwa mu mwaka utaha gusa ngo izindi nama zo zigomba kujya mbere nkuko biteganyijwe.

Mu byumweru bibiri bishize,nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame uyobora EAC,yabwiye abanyamakuru ko nubwo hari ibibazo hagati ya bimwe mu bihugu binyamuryango bya EAC,ibikorwa by’uyu muryango bizakomeza nkuko byateganyijwe anaboneraho kwemeza ko n’iyi nama y’abakuru b’ibihugu biri muri uyu muryango izaba mbere y’uko uyu mwaka urangira gusa yimuwe.

Amb.Nduhungirehe yagize ati “Nishimiye kubamenyesha no gusaba ibihugu binyamuryango ko inama yavuzwe haruguru yimuriwe mu mpera za Mutarama cyangwa muri Gashyantare 2020 bisabwe n’abanyamuryango.

Italiki iyi nama izaberaho izatangazwa nyuma yo kuganira n’abakuru b’ibihugu.Gusa izindi nama zitandukanye zizakomeza.”

Abinyujije kuri Twitter,minisitiri Nduhungirehe yamaganye inkuru y’ikinyamakuru Chimpreports yavugaga ko impamvu iyi nama yasubitswe ari ukubera umubano mubi w’u Rwanda na Uganda.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko bibabaje kuba ibaruwa yandikiwe abanyamuryango ba EAC yahise ibyukira mu binyamakuru bya Uganda.

Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC yasubitswe inshuro nyinshi ariko kera kabaye yaje kuba kuwa 01 Gashyantare 2019,ibera Arusha gusa perezida Nkurunziza yanze kuyitabira yohereza intumwa aho bivugwa ko ashobora kuba yari ari gukina umupira w’amaguru.

Ibitekerezo

  • Nkurunziza we avuga ko inama zose ziba ari ukwifotoza gusa, ngo buri muyobozi iyo ageze iwe akora ibyo ashatse bitewe naho abona inyungu z’igihugu cye, avugako ba ambassadors baba bagomba guhagararira igihugu bitewe nicyo inama igamije naho yabereye,ko ntampamvu yokongera gutakaza amafaranga azitabira ngo president uzamushaka azamusange Bujumbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa