skol
fortebet

Ingabire Victoire ngo agiye gusabira imbabazi abarimo na Diane Rwigara

Yanditswe: Monday 17, Sep 2018

Sponsored Ad

Umunyapolitiki utavugarumwe n’ Ubutegetsi bw’ u Rwanda akaba n’ umuyobozi w’ Ishyaka FDU inking ritemewe n’ amategeko y’ u Rwanda mu mpera z’ icyumweru gishize yafunguwe ku bw’ imbabazi za Perezida wa Repubulika yavuze yiyumvise amaze kumva ko agiye kurekurwa anavuga ko agiye gukomeza politiki idaharanira kujya mu buyobozi ahubwo isaba ubwisanzure bwa politiki.

Sponsored Ad

Madamu Ingabire Victoire UMUHOZA yari yakatiwe gufungwa imyaka 15 n’ urukiko rw’ ikirenga, rumaze kumuhamya ibyaha birimo gushaka guteza umutekano muke n’ icyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Perezida Kagame yamuhaye imbabazi amaze imyaka 8 muri gereza we avuga ko ari ishuri.

Ngo akimara kumva ko Perezida Kagame yamuhaye imbabazi yaraye adasinziriye kubera ibyishimo. Aganira na BBC yanavuze uko byari byifashe muri gereza ubwo bumvaga ko we n’ izindi mfungwa zirenga 2000 zihawe imbabazi.

Yagize ati “Nabyumviye kuri Radiyo ku wa Kane saa tanu z’ ijoro, nari ndyamye numva abantu barasakuje cyane mfunguye radiyo mpita ngwa neza mpita ngwa ku itangazo amakuru yo kuri radiyo Rwanda amakuru atangiye saa tanu z’ ijoro. Sinasinziriye nyine narinze ngera mu gitondo ngikanuye kubera ibyishimo”.

Nubwo ariko Ingabire Victoire yavuze ko iri tangazo yaryumvishe ku wa Kane, yibeshye kuko iri tangazo ryatambutse kuva mu ijoro ryo ku Gatanu tariki 14 Nzeli 2018.

Uyu mugore w’ imyaka 49 yavuze ko atigeze asaba imbabazi kuko nta rukiko yigeze yemerera ko yakoze icyaha ahubwo ngo yasabye kurekurwa.

Yakomeje avuga ko ibikorwa bya politiki agiye kubikomeza kuko kuba agiye kujya yitaba kuri parike rimwe mu kwezi, kudasohoka igihugu adasabye uruhushya no gutanga impamvu igihe atagiye kwitaba ibi ngo ntabwo byamubuza gukomeza politiki.

Ati “Umugambi wa FDU – Inkingi twe ntabwo turi guharanira kujya mu butegetsi turaharanira ko urubuga rwa politiki rwafungurwa mu Rwanda.”

Abajijwe niba adafite impungenge zo kongera gufungwa bitewe no gusubira mu bikorwa bya politiki yagize ati “Nta kibi ndimo gukora ndimo ndatanga ibitekerezo by’ uburyo twakubaka umuryango nyarwanda tukawuha izindi mbaraga ukabaho neza kurusha uko uriho ubu ng’ ubu ntabwo mbona ko ibyo byaba impamvu yo kumfunga ariko biramutse binabaye impamvu yo kumfunga gereza ni ishuri, gereza ni urugendo rwa politiki n’ ubundi mba ndimo”

Ingabire Victoire Umuhoza yavuze ko agiye gusaba Leta u Rwanda gufungura Deogratias Mushayidi, Diane Rwigara, Visi Perezida wa FDU – inkingi Boniface Twagirimana n’ abandi. Murumuna wa Diane Rwigara, Anne Rwigara ari mubari mu birori kwa Ingabire Victoire yishimira ko arekuwe.

Ibitekerezo

  • Ngo " yavuze ko agiye gusaba Leta y’u Rwanda gufungura Deogratias Mushayidi, Diane Rwigara, Visi Perezida wa FDU – inkingi Boniface Twagirimana n’ abandi"? We se yafunguwe bisabwe nande? Nabanze yige ikinyabupfura no kuvuga ibifite umumaro naho kwigira umu-star ku mugani ni ukutamenya ibyo akinamo!

    Wowe wiyita citoyen nta citoyen irimo namba.Wakwiyita citoyen gute abantu baborera muri gereza ukaba ciyoyen wigihugu gute mugihe wowe ubona ntacyo bikubwiye kandi bizakugiraho ingaruka wowe cyangwa abana babwe? Harya ntabwo uzibyo u Rwanda rwaguyemo kuva muri 1990? Mbera yaho Harabandi biyitaga ba citoyens bumvako ibintu byatunganye bibereye mu mahoro babyina Ndombolo ya Solo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa