skol
fortebet

Ingabire Victoire yavuze ko adafite ubwoba bwo kongera gufungwa

Yanditswe: Friday 21, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ingabire Victoire Umuhoza, umuyobozi w’Ishyaka FDU Inkingi ritemerewe gukorera mu Rwanda, nyuma yo gufungurwa ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame, yatangaje ko adafite ubwoba bwo kongera gufungwa ndetse ashimangira ko uko yari ameze ubwo yafungwaga ari ko akimeze.

Sponsored Ad

Ingabire Victoire, akimara gufungurwa kuwa Gatandatu tariki 15 Nzeri 2018, yashimiye Perezida Kagame ku bw’imbabazi yamuhaye. Nyuma yagiye yumvikana mu binyamakuru bitandukanye avuga ko nta mbabazi yasabye, nyamara inyandiko Ikinyamakuru Ukwezi cyabashije kubonera kopi zirimo amabaruwa atandukanye yanditse, zishimangira ko uyu mugore yasabye imbabazi kenshi atakamba asaba Perezida Kagame ko yafungurwa anamwizeza ko nababarirwa azafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Ibaruwa iheruka Ingabire Victoire yandikiye Perezida Paul Kagame akanagenera kopi Minisitiri w’Ubutabera, ni iya tariki 25 Kamena 2018, ni ukuvuga amezi asaga abiri mbere y’uko afungurwa. Muri iyi baruwa, Ingabire Victoire Umuhoza agaragariza Perezida Kagame ko yageze muri gereza akabona umwanya wo gutekereza no kubona ko ibyagezweho mu Rwanda ari byinshi.

Muri iyi baruwa, Ingabire Victoire agira ati: "Nyakubahwa Perezida, imyaka maze muri gereza ari nayo maze ngarutse mu gihugu cyanjye, nabonye igihe gihagije cyo gukurikirana ubuzima bw’igihugu. Ibyagezweho ni byinshi kandi ntawe utabishima, ndetse nta n’utagira inyota n’icyifuzo cyo gushaka gufatanya n’abandi gukomeza kubaka umuryango nyarwanda. Nta gushidikanya Abanyarwanda twese dushyize hamwe nta cyiza cyo kuri iyi si tutagiraho uruhare. Nyakubahwa Perezida, mu bushishozi bwanyu musanze nkwiriye guhabwa imbabazi ngafungurwa, ku ruhande rwanjye niyemeje gufatanya n’abaturarwanda bose guharanira iterambere rirambye mu gihugu cyacu kandi mu mahoro. Mbashimiye igisubizo cyiza muzagenera ubusabe bwanjye, Urumuri rw’Uhoraho rukomeze kubayobora"

Nyuma y’uko afunguwe akavuga ko atasabye imbabazi ndetse agatangariza ibinyamakuru bimwe na bimwe ko yafunguwe kubera igitutu, Perezida Kagame yatangaje ko Ingabire Victoire atitonze yakwisanga yasubiye muri gereza.

Ingabire Victoire ariko yatangarije ibinyamakuru bitandukanye ko atahindutse ndetse ko adafite ubwoba bwo kongera gufungwa. Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Le Vif cyo mu Bubiligi, Ingabire Victoire yagize ati: "Gereza ntiyashegeshe umutima wanjye cyangwa imbaraga zanjye. Victoire wo muri 2010 ni na we w’uyu munsi, nibambuza gukora Politiki nzabasaba ko bansubiza muri gereza, nasize umugabo wanjye, umuryango wanjye n’akazi keza mu Buholandi nza kubera ubwisanzure bw’Abanyarwanda."

Ingabire Victoire yanabwiye iki kinyamakuru ko amagambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yiteguye kongera akayasubiramo n’ubwo ngo atayavugira aho yayavugiye icyo gihe.

Ibi Ingabire Victoire yavuze birajya kumera nk’ibyo yabwiye Radio y’Abadage izwi nka Deutsche Welle. Aha ho yagize ati: "Sinigeze na rimwe ngira ubwoba bwo gufungwa, maze imyaka 8 muri gereza kandi nshobora gusubiramo ariko nizeye ko ubutegetsi butazabikora, ariko sinzabaho mu bwoba bw’uko nakongera gufungwa".

Ingabire Victoire ukomeje kuvuga ibitandukanye n’ibyo yavugaga asaba imbabazi Perezida, Iteka ryamufunguye rigaragaza ko hari imyitwarire akwiye kugira bitaba ibyo imbabazi yahawe zikaba zishobora gukurwaho nk’uko na Perezida Paul Kagame aherutse kubikomozaho ko atitonze yakwisanga yasubiyemo.

Ingabire Victoire akimara gufungurwa, yakiriwe n’Umukuru w’umudugudu w’Amajyambere, mu kagari Rukiri ya mbere mu murenge wa Remera, Madame Izere Valentine hamwe n’ushinzwe umutekano mu mudugudu Twiringiyimana Celestin.

REBA IBARUWA IGIYE GUSUBIZA INGABIRE MURI GEREZA:

Ibitekerezo

  • Nyamara nyamara inkunguzi y inkware ishoka agaca karekereje

    ngewe ndumva yaca bugufi agafatanya nabandi kubaka urwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa