skol
fortebet

“Inganda ni umutima w’ igihugu mu iterambere, zihindutse umuyonga twagira igihombo gikomeye” Min. Mukantabana

Yanditswe: Tuesday 06, Jun 2017

Sponsored Ad

Minisitiri wo kurwanya ibiza no gucyura impunzi Seraphine Mukantabana yasabye abakora mu nganda guhora bari maso bakirinda ibiza, avuga ko inganda ari umutima w’ igihugu mu iterambere bityo ko igihugu cyahomba bikomeye igihe inganda zaba zibasiwe n’ inkongi y’ umuriro.
Ubu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kamena 2017, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kwirinda inkongi z’ umuriro. Ubu bukangurambaga bwatangiriwe I Masoro mu karere ka Gasabo mu gice kahariwe inganda mu mujyi wa (...)

Sponsored Ad

Minisitiri wo kurwanya ibiza no gucyura impunzi Seraphine Mukantabana yasabye abakora mu nganda guhora bari maso bakirinda ibiza, avuga ko inganda ari umutima w’ igihugu mu iterambere bityo ko igihugu cyahomba bikomeye igihe inganda zaba zibasiwe n’ inkongi y’ umuriro.

Ubu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kamena 2017, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kwirinda inkongi z’ umuriro. Ubu bukangurambaga bwatangiriwe I Masoro mu karere ka Gasabo mu gice kahariwe inganda mu mujyi wa Kigali.

Minisitiri Mukantabana Seraphine ubwo yaganiraga n’abo bakozi bo mu nganda n’abandi bahakora akazi gatandukanye, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yahisemo kujya kuganira n’abakora muri izo nganda

Agira ati: “Inganda ni umutima w’igihugu mu iterambere. Haramutse habayeho kurangara gato, ibi bikorwa byose byaba umuyonga tukagira igihombo gikomeye. Ni ngombwa rero ko buri wese ukora mu nganda amenya ubukana bw’umuriro bityo hakabaho gufata ingamba zo gukumira ndetse no mu gihe hari ikibaye tukamenya gutabara vuba hakagira ibyo turokora byinshi”.

Minisitiri Mukantabana yakomeje asaba abari aho gufata ingamba zikwiye zo kwirinda inkongi y’umuriro. Muri zo harimo ko buri ruganda rugira ibikoresho byo kuzimya umuriro kandi byujuje ubuziranenge (bizima), ndetse n’abakozi bakamenya kubikoresha. Ikindi yasabye, ni ukudaha icyuho inkongi y’umuriro nko gucomeka ibintu byinshi icyarimwe bikoresha umuriro mwinshi nk’amapasi, ibikoresho byo mu gikoni, za terefoni n’ibindi ku gikoresho gishobora kwinjiza umuriro muke.

Minisitiri wo kurwanya ibiza no gucyura impunzi yasabye abafite inganda kwisuzuma bakareba ko bafite ibikoresho byose byo kuzimya inkongi y’umuriro ndetse bakanagira n’ubwishingizi bw’inganda zabo. Yasoje abasaba kwishyira hamwe kuko ari bumwe mu buryo bwo kuba babona ibyo bikoresho kandi vuba ndetse bagafatanya kurwanya ibiza muri rusange.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Nyamulinda Pascal wari witabiriye iki gikorwa, yasabye by’umwihariko abatuye Umujyi wa Kigali kwirinda kubaka mu kajagari ahubwo bakubahiriza amabwiriza ajyanye n’imyubakire y’Umujyi. Yavuze ko iyo byubahirijwe bigira uruhare mu kwirinda inkongi y’umuriro ndetse n’iyo habayeho inkongi y’umuriro bifasha mu gutabara vuba.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro no gutabara abari mu kaga Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega, we yagarutse ku bitera inkongi y’umuriro birimo ibikoresho nk’insinga biba bitujuje ubuziranenge, kwibagirwa kuzimya za buji mbere yo kuryama, abacuruza ibikoresho nka gaz, abahakura ubuki mu misozi, n’ibindi. Yavuze ko byose bishobora gukumirwa, asaba buri wese kugira mu kuzirinda kugira ngo zidatwara ubuzima bw’abaturage.

Ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira inkongi z’umuriro bufite insanganyamatsiko igira iti:” Dukumire inkongi y’umuriro turengera ubuzima n’umutungo”. Ubu butumwa buzagezwa hirya no hino ku baturage muri iki gihe cy’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa