skol
fortebet

Inkuru y’ umukozi wa Parike wamaranye amasaha 6 na Perezida Kagame

Yanditswe: Sunday 28, Jan 2018

Sponsored Ad

Daniel Nishimwe ni umusore w’imyaka 30 y’amavuko usanzwe ukora akazi ko kuyobora abantu muri Pariki y’igihugu y’Akagera aratangaza ibyishimo yatewe no kumara amasaha atandatu ari kumwe na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame.Iyi nkuru iranatanga icyizere ko gukora cyane no gukunda akazi bishobora kugeza umuntu kure, kuko uretse kumutunga byanatuma ahura n’abantu bakomeye.
Mu kwezi kwa Kanama 2017, nibwo Nishimwe yabwiwe ko ari we watoranyijwe kuzatembereza umushyitsi udasanzwe uzasura pariki. (...)

Sponsored Ad

Daniel Nishimwe ni umusore w’imyaka 30 y’amavuko usanzwe ukora akazi ko kuyobora abantu muri Pariki y’igihugu y’Akagera aratangaza ibyishimo yatewe no kumara amasaha atandatu ari kumwe na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame.Iyi nkuru iranatanga icyizere ko gukora cyane no gukunda akazi bishobora kugeza umuntu kure, kuko uretse kumutunga byanatuma ahura n’abantu bakomeye.

Mu kwezi kwa Kanama 2017, nibwo Nishimwe yabwiwe ko ari we watoranyijwe kuzatembereza umushyitsi udasanzwe uzasura pariki. Ntiyahise amenya uwo ari we, ntiyanabyitaho kuko iyi pariki isanzwe igendererwa n’abantu bakomeye benshi.

Agira ati “Ubwa mbere sinabitekerejeho cyane kuko numvaga nzakora nk’uko nsanzwe nkora buri gihe. Ariko uko iminsi yegereza, nibwo natangiye kwibuka ko nzaba ndi kumwe na Perezida, ntangira kwitegura neza. Bambwiye ko ngomba kwitegura umunsi azazira, uwo munsi yagombaga kuzaho wari tariki 5 Nzeri 2017.”

Ubusanzwe Nishimwe abyuka saa Kumi n’ebyiri akitegura kujya ku kazi, ariko uwo munsi yabyutse saa Cyenda z’igicuku. Yuriye imodoka y’akazi yerekeza i Gabiro aho yagombaga guhabwa amabwiriza ajyanye n’ibyo ari bukore.

Ati “Ni ngombwa kubanza gusuzuma niba imodoka uri bukoreshe nta kibazo ifite n’utundi tuntu twose wakenera mbere y’uko utangira urugendo.”

Saa Kumi n’imwe yari yageze i Gabiro kugira ngo bakore amasuzuma ya nyuma. Imodoka eshatu zifashishwa na ba mukerarugendo n’izindi zisanzwe ziherekeza Perezida zose zakorewe isuzuma bemeza ko nta kibazo.

Bahise berekeza muri Pariki aho bagombaga guhurira na Perezida ngo batangire batembere muri Pariki.

Ku isaha y’isaa tanu Perezida Kagame yari ahageze, ahita ajya mu modoka ya Toyota Land Cruiser isanzwe ikoreshwa na ba mukerarugendo.

Iyi modoka yarimo Perezida, umunyamakuru wa CBS wari gukora filime witwa Peter Greenberg na Nishimwe.

Ati “Perezida niwe wari utwaye, umunyamakuru amwicaye iruhande. Njyewe nari mbicaye inyuma.”

Nishimwe avuga ko mu nzira, ikiganiro cyari kiryoshye. Avuga uburyo Perezida yabaganirizaga nk’aho ari bagenzi be, bituma bwa bwoba umuntu aba afite iyo azi ko ari kumwe n’umuntu ukomeye bushira.

Ati “Yatubwiraga inkuru ku nyamaswa cyangwa ibindi nta kibazo, nanjye naba nyifite nkayivuga. Rimwe na rimwe nabasabaga ko duhagarara nkabasobanurira ku nyamaswa duhuye, cyangwa ahantu tugeze cyangwa ikindi kintu cyose twabaga duhuye nacyo.”

Mu nkuru Nishimwe yababwiye, Perezida yatangajwe n’iy’inyemera. Ingabo muri izi nyamaswa ngo zirwana na ngenzi zazo kugira ngo havemo imwe iyobora izindi.
Ati “Zirarwana kugeza n’aho hari ishobora gupfa ishaka kuyobora izindi. Itsinzwe ikora itsinda ryayo ku ruhande ikava mu zindi. Itsinda ry’izatsinzwe, Perezida yavuze ashyenga ko ari itsinda ry’ibigwari.”

Ku isaha y’isaa Kumi nibwo Nishimwe n’abashyitsi be bari bagarutse, bahagarara ahabugenewe abantu bavuye gutembera muri Pariki y’Akagera bafatira ikiruhuko.

Ati “Perezida yambwiye ko nkora akazi kanjye neza. Aranshimira, dufata amafoto, dusezeranaho ubundi ndataha. Imodoka y’Akagera yarantahanye Perezida nawe asigara yiyakira aho kuri Karenge Bush Camp.”

Muri 2013 niho Nishimwe yinjiye mu kazi ko gutembereza abantu muri Pariki y’Akagera, ubwo ubuyobozi bw’iyi pariki bwashakaga abakozi (Freelancers). Yaje muri 15 ba mbere batoranyijwe icyo gihe, ariko kuri ubu bamaze kugera kuri 26.
Nishimwe warangije amasomo ye mu Mibare, Ibinyabuzima n’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, asanzwe ari na Perezida wa koperative yashinzwe n’abayobora abantu muri Pariki y’Akagera.

Iyi koperative ikora ibikorwa bigamije gufasha abaturage no guteza imbere umuco, igaterwa inkunga na Pariki y’Akagera. Mu bijyanye n’ibyo akunda mu bukerarugendo, akunda kureba inyonyi ariko akavuga ko muri rusange akunda ibidukikije.

Avuga ko urundi rugendo rwamushimishije ari urwo yatemberejemo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Isiraheli umwaka ushize.Imibare itangwa n’iyi pariki igaragaza ko umwaka wa 2017 ari wo wabaye umwaka mwiza kuko kimwe cya kabiri cy’abantu 37,284 basuye iyi pariki ari Abanyarwanda.

KT press

Ibitekerezo

  • Mbega byiza.cyanee Nishimwe rwose numugabo.President aba abicyeneye no kuganira na buriwese

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa