Inteko ishinga amategeko igiye gusezera mu cyubahiro Nyakwigendera Depite Mukayisenga
Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017
Inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2017, mu ngoro yayo hazabera umuhango wo gusezera mu cyubahiro Depite Muakayisenga Francoise.
Depite Francoise yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa 12 Kamena aguye mu bitaro bya gisirikare I Kanombe nk’ uko byatangajwe na Perezidante w’ inteko ishinga amateko Donatille Mukabalisa.
Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma ya Depite Nyandwi Joseph Desire na Senateri Jean de Dieu Mucyo batarutse umwaka ushize wa 2016. (...)
Inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2017, mu ngoro yayo hazabera umuhango wo gusezera mu cyubahiro Depite Muakayisenga Francoise.
Depite Francoise yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa 12 Kamena aguye mu bitaro bya gisirikare I Kanombe nk’ uko byatangajwe na Perezidante w’ inteko ishinga amateko Donatille Mukabalisa.
Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma ya Depite Nyandwi Joseph Desire na Senateri Jean de Dieu Mucyo batarutse umwaka ushize wa 2016.
Depite JMV Gatabazi wakoraga na Mukayisenga umunsi ku munsi yavuze ko Nyakwigendera yari umuntu w’ indashyikirwa kuva kera.
Yagize ati “Tumenyana bwa mbere twahuriye i Gishari muri za 1998 mu ngando ari Kontabure wa Komini Rwerere nanjye ndi Kontabure wa Komini Kiyombe. Mu isuzumwa ryakozwe ry’abakontabure barenga 140 njyewe na Françoise ni twe twabaye ab’indashyikirwa, yari umuhanga cyane.”
Imwe mu mirimo yakoze
1992- 1994: Umunyamabanga mu Biro bya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi
1998 - 2001: Umucungamari mu yahoze ari Komine Rwerere
2001-2003: Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umugore mu yahoze ari Komini Cyanzarwe
Kuva mu 2003 kugeza yitabye Imana, yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.
Depite Mukayisenga yitabye Imana afite imyaka 48 y’amavuko. Asize umugabo n’abana batatu, abakobwa babiri n’ umuhungu. Umwana mukuru yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, abandi biga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Ibitekerezo
imana imwakire mubayo
gusa tubuze umuyobozi pe