skol
fortebet

Inteko y’u Rwanda yamaganye ibyo Inteko Ishinga Amategeko ya EU ivuga kuri Paul RUSESABAGINA

Yanditswe: Wednesday 17, Feb 2021

Sponsored Ad

Abadepite n’Abasenateri bo mu Rwanda bafatiye hamwe umwanzuro wo gusubiza ibyo inteko y’Ubumwe bw’Uburayi yavuze ku Rwanda ku bijyanye na Paul Rusesabagina ko nta cyizere ko azahabwa ubutabera.

Sponsored Ad

Inteko y’u Rwanda mu ngingo 11 yasabye ko uyu mwanzuro uvaho kuko udahuje n’ukuri,yerekana ko Inteko y’Ubumwe bw’Uburayi yirengagije amategeko y’u Rwanda, Mpuzamahanga n’amasezerano anyuranye u Rwanda rwasinye, ndetse umwanzuro wafashwe ku Rwanda ukaba urimo kubogamira kuri Rusesabagina kuko afite ubwenegihugu bwa kimwe mu bihugu by’Uburayi, ukaba kandi winjira mu mikorere y’Ubutabera.

Ni Umwanzuro ukubiyemo ingingo zitandukanye zerekana ko ibyakozwe n’Inteko ya EU bidakwiye. Inteko y’u Rwanda kandi yanzuye ko ibikubiye muri uyu mwanzuro bishyikirizwa Inzego zitandukanye ku Mugabane w’u Burayi zirimo n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bw’Ubumwe bw’u Burayi.

Ibikubiye muri uyu mwanzuro

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda,

A. IMAZE KUBONA umwanzuro (2021/2543(RSP) Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yafashe ku Rwanda ku bijyanye na Paul RUSESABAGINA ku wa 11 Gashyantare 2021 usaba Perezida w’iyo Nteko kuwoherereza Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’izindi nzego zo mu Karere no ku rwego mpuzamahanga;

B. ISHINGIYE ko Paul RUSESABAGINA n’abareganwa nawe makumyabiri (20), bose bakaba bafite ubwenegihugu nyarwanda, bakurikiranywe n’ubutabera ku byaha byakozwe mu bitero binyuranye imitwe yabo yitwaje intwaro ikekwa kuba yaragabye mu gice cy’Amajyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda hagati ya Kamena n’Ukuboza 2018 bigahitana abasivili icyenda (9) bikanakomeretsa bikomeye abandi baturage ndetse bikanabasigira ubumuga, bikanangiza imitungo myinshi;

C. ISHINGIYE ko Paul RUSESABAGINA avugwa kuba yarigambye, mu izina ry’umutwe we witwaje intwaro yari ayoboye kugira uruhare muri ibyo bitero mu kwezi k’Ukuboza 2018 nk’uko bigaragara mu gika G cy’umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi, kandi akaba yaravuze kenshi ku mugaragaro ko intego y’ibyo bitero kwari uguhirika ubutegetsi bw’u Rwanda;

D. IMAZE KUBONA ko amategeko y’u Rwanda n’Amategeko Mpuzamahanga ateganya ihame ry’ubwigenge bw’ubucamanza n’uburenganzira ku butabera buboneye;

E. ISHINGIYE ko umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ugamije gufata icyemezo bidasubirwaho ku kibazo cyamaze gushyikirizwa urukiko kandi iyo Nteko idafite ububasha bwo kuba yabikoraho iperereza ritabogamye ndetse ikaba mu by’ukuri itaranarikoze;

F. IMAZE KUBONA ko kuba umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi wiha uburenganzira bwo gutanga amabwiriza ku manza ziri mu nkiko kandi bitakorwa mu bihugu byabo;

1 YAMAGANYE ibyo Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ivuga mu buryo buhabanye n’ukuri kandi budafite ishingiro ko ifatwa rya Paul RUSESABAGINA ari ukumurigisa cyangwa kumushyikiriza igihugu mu buryo bunyuranye n’amategeko;

2 IHAKANYE ibyo Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ivuga ko ifatwa rya Paul RUSESABAGINA rinyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono idafite ububasha bwo kubisuzuma ndetse uko bigaragara ikaba ntacyo yigeze ibisuzumaho, kuko Paul RUSESABAGINA wari usanzwe ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda ku byakorewe ku butaka bw’u Rwanda kandi bikaba biri mu bubasha bw’inkiko z’u Rwanda.

3 ISHINGIYE ko amategeko mpuzamahanga adasaba kohereza mu kindi gihugu ukekwaho ibyaha mu gihe hari ubundi buryo bwo kumufata bwemewe n’amategeko kandi ubwo ari uburyo busanzwe bukurikizwa mu mategeko hirya no hino ku isi;

4 YAMAGANYE ibyo Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ivuga bidafite ishingiro ko Paul RUSESABAGINA atazahabwa ubutabera buboneye, kandi IRIBUTSA ko abakoze ibyaha binyuranye bashyikirijwe u Rwanda baturutse mu bihugu by’i Burayi n’ahandi hose bahawe ubutabera buboneye n’inkiko z’u Rwanda;

5 YIBUKIJE ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riha uburenganzira ku butabera buboneye kuri bose , kandi ikaba ISABA ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeza gukurikirana ko ubwo burenganzira bwubahirizwa ndetse no ku bahohotewe;

6 ITANGAJWE KANDI INABABAJWE no kubona ko Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ifata Paul RUSESABAGINA nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa Muntu mu gihe yiyemerera kandi yigamba ko umutwe we witwaje intwaro ari wo wagabye ibitero binyuranye muri 2018 byahitanye ubuzima bw’abasivili ariko ikaba itarabyamaganye. Uko guceceka igihe cy’ibyo bitero bigaragaza ko iyo Nteko yashyigikiye mu buryo buziguye ibyo bitero ari na byo bishobora gushishikariza uwo mutwe kugaba ibindi;

7 IBABAJWE no kubona ko hari abumva ko kugira ubwenegihugu bwa kimwe mu bihugu by’i Burayi bibahesha uburenganzira buziguye bwo kudakurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda cyangwa muri Afurika;

8 ISANGA kuba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yarafashe umwanzuro udafite aho ushingiye ndetse no kuba yaranzuye idashingiye ku kuri ibyerekeye uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda bibangamiye ibiganiro byo mu rwego rwa politiki ku burenganzira bwa Muntu biteganywa n’Ingingo ya 8 y’Amasezerano ya Cotonou, byari byaragiye bigenda neza kuva muri 2004, ikaba ISABA iyo Nteko guha imbaraga ibiteganywa n’ingingo ya 8;

9 ISANGA ibyatangajwe mu biganiro na Komiseri w’Ubumwe bw’Uburayi, Nicolas SCHMIDT, bigaragaza ubufatanye bwiza buri hagati y’abayobozi b’u Rwanda n’ab’Uburayi ku byerekeye Paul RUSESABAGINA, haba ibyerekeye guhabwa serivisi za ambasade, kwivuza, guhabwa ubwunganizi mu nkiko, bikanerekana icyizere cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ko azahabwa ubutabera buboneye, ikaba IBABAJWE no kuba iyo Nteko mu mwanzuro wayo itaritaye kuri ayo makuru;

10 YANZUYE ko umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ugamije gutegeka mu buryo butari bwo imigendekere y’imirimo ubutabera bwatangiye, kandi IHAMAGARIYE iyo Nteko gukuraho umwanzuro wayo kuko ihame ry’ubwigenge bw’ubucamanza ari ntavogerwa ndetse inzego z’ubutegetsi bwa Leta zitandukanye kandi buri rwego rwigenga;

11 IRIBUTSA ubushake ifite mu gushyigikira umubano ushingiye ku bwubahane usanzwe urangwa hagati yayo n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi,

12 YANZUYE ko uyu mwanzuro ushyikirizwa Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi; Komisiyo y’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi; Visi Perezida wa Komisiyo y’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi/Intumwa Nkuru y’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’ibirebana na politiki mu by’umutekano; Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi; Intumwa yihariye y’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi ishinzwe uburenganzira bwa muntu; Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye; Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu; inzego z’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa