skol
fortebet

Ipfunwe yatewe no kuba Se na Nyina barakoze jenoside ryatumye atangiza umuryango ufasha abari mu bwigunge

Yanditswe: Wednesday 27, Dec 2017

Sponsored Ad

Ikiciro cya mbere cy’ abafashijwe na Mizero care Organisation ni abahamya b’ uko gukira ibikomere bishoboka.
Mizero Care Oraganisation ni Umuryango washinzwe na Irene Mizero wari ufite ipfunwe ryo kuba avuka ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati “Papa na mama bombi bafungiye gukora jenoside, nabayeho mu buzima bunteye ipfunwe mbaho mu bwigunge aribyo byatumye ntangiza uyu muryango kugira ngo mfashe abari mu bwigunge kubusohokamo”
Iki gihembo Irene̒ Mizero (...)

Sponsored Ad

Ikiciro cya mbere cy’ abafashijwe na Mizero care Organisation ni abahamya b’ uko gukira ibikomere bishoboka.

Mizero Care Oraganisation ni Umuryango washinzwe na Irene Mizero wari ufite ipfunwe ryo kuba avuka ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Papa na mama bombi bafungiye gukora jenoside, nabayeho mu buzima bunteye ipfunwe mbaho mu bwigunge aribyo byatumye ntangiza uyu muryango kugira ngo mfashe abari mu bwigunge kubusohokamo”


Iki gihembo Irene̒ Mizero afite, Mizero Care yagihawe na Jeannette Kagame

Mizero avuga ko kuba yarahuye n’ urubyiruko rwifuzaga kumubona acyeye mu maso, gusenga , no kuba yarigiye kuri buruse ya Leta byamufashije gusohoka mu bwigunge. Ni umwe mu bakangurambaga ba Ndi Umunyarwanda arinaho yamenyaniye n’ Umuyobozi mukuru w’ itorero ry’ igihugu Bamporiki Edouard.

Kuri uyu wa Kabili tariki 26 Ukuboza 2017, Mizero care yakoze ibirori byo guherekeza abasore n’ inkumi 120 bamaze imyaka 3 bafashwa kuva mu bwigunge n’ Umuryango ‘Mizero Care’.

Ndayisaba Emmanuel uvuga ko yabayeho mu bwigunge anafite ibikomere byo kuba ababyeyi barapfuye,ngo nyuma yo gufashwa na Mizero care ubu ni umuhamya w’ uko gukira ibikomere bishoboka.

Yagize ati “Mushobora kumva ko gukira ibikomere bitabaho, bibaho cyane…nakize ibikomere naterwaga n’ ubuzima bw’ ubupfubyi mbifashijwemo na Irene Mizero, ubu ntabwo tukimufata nk’ umuyobozi wa Mizero care tumufata nka Papa”

Ndayisaba avuga ko yamenye Mizero care yaramaze gutakaza icyizere cy’ ubuzima kuko atagiraga umuntu n’ umwe wo kumwitaho, icyo gihe ngo yanywaga inzoga, atiga, ahuye na Mizero Care imubwira ko Umuryango FARG wamufasha agakomeza.

Ndayisaba Emmanuel

Ati “Namwaga inzoga ubu sinkiyinywa, bampuje na FARG irandihira FARG ntabwo nari nyizi, ubu niga muri kaminuza mu mwaka wa kabili”

Umuyobozi w’ itorero ry’ igihugu Bamporiki Edouard yaganirije abasore n’ inkumi bafashwa na Mizero Care ababwira ubuzima yabayemo akodesha akazu k’ibihumbi 3000 Rwf ku kwezi.

Yagize ati “Umuntu wumva ko abayeho nabi hano mubwiye ibyanjye yakumva ari imbere y’ aho narindi. Ubuzima bubi nubwiza bwombi nabugiriye hano muri Kigali ubwo namamazwaga kuba umudepite iyo haza kuba hari uwo nahemukiye, uwo nibye, uwo natoboreye inzu bose bari kuza bakavuga ngo ariko uyu muhungu ntabwo agomba kuba intumwa y’ abaturage.”

Yakomeje agira ati “Imibereho y’ umuntu arimo uko ayitwaramo, uko ayitondamo, uko ayikiranukamo, ni ikimenyetso cy’ ibizamubaho ku munsi we wo gusubizwa kuko ntagahora gahanze…Ikiza cyose kibyara ikiza, ikibi cyose kibyara ikibi”

Bamporiki yabwiye Umuyobozi wa Mizero Care ko ikintu cya mbere bakeneye atari inkunga iva muri Leta, kuko ngo bakoresheje amafaranga ava mu ngengo y’ imari ya Leta nta nkunga baba bateye Leta.

Bamporiki usengera muri ADEPR uvuga ko ajya anafata ibihe byo gusenga yabwiye Mizero ati “Ibi bintu mukora bifitanye isano n’ umuremyi, niba nta kintu arabikubwiraho genda ufate ay’ itatu”




Aba basore n’ inkumi bigishijwe ko ibyishimo bari bafite bagomba kwiga kubigumana

Mizero Care watangiye muri 2013, kugeza ubu umaze gufasha abasore n’ inkumi 210 barimo 120 basoje ikiciro cya mbere cyo kuganirizwa bagiye kujya muri Mizero Club aho nabo bazajya bafasha bagenzi babo bakiri mu bwigunge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa