skol
fortebet

IRAHIRA RYA PEREZIDA: Mu gihe runaka imwe mu mihanda ya Kigali yahariwe abanyacyubahiro bakomeye

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2017

Sponsored Ad

Imyiteguro y’ irahira rya Perezida w’ u Rwanda uherutse gutorwa tariki 3 na 4 Kanama irarimbanyije. Polisi y’ u Rwanda ku ruhande rwayo irizeza umutekano Abanyarwanda n’ abanyamahanga bazitabira umuhango w’ irahira rya Perezida Kagame.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017, nibwo kuri sitade Amahoro I Remera hateganyijwe umuhango w’ irahira rya Perezida Paul Kagame.
Ni umuhango uteganywa n’ ingigo y’ 102 mu itegeko nshinga ry’ u Rwanda. Uyu muhango uba bitarenze iminsi 30 Perezida wa Repubulika (...)

Sponsored Ad

Imyiteguro y’ irahira rya Perezida w’ u Rwanda uherutse gutorwa tariki 3 na 4 Kanama irarimbanyije. Polisi y’ u Rwanda ku ruhande rwayo irizeza umutekano Abanyarwanda n’ abanyamahanga bazitabira umuhango w’ irahira rya Perezida Kagame.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017, nibwo kuri sitade Amahoro I Remera hateganyijwe umuhango w’ irahira rya Perezida Paul Kagame.

Ni umuhango uteganywa n’ ingigo y’ 102 mu itegeko nshinga ry’ u Rwanda. Uyu muhango uba bitarenze iminsi 30 Perezida wa Repubulika atowe.

Kuri iyi nshuro uyu muhango biteganyijwe ko uzitabirwa n’ abakuru b’ ibihugu batari munsi ya 20.

Mu bikorwa bigaragaza imyiteguro y’ uyu muhango harimo imirimo yo gutunganya sitade Amahoro cyane cyane igice cyagenewe kwicarwamo n’ abanyacyubahiro ngo izakire benshi kurushaho.

Mu biba bikenewe ku munsi nk’ uyu uhuriza hamwe n’ imbaga harimo n’ umutekano. Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda yatangarije RBA ko umutekano uzaba ucyunzwe neza.

CIP Kabanda yavuze ko bitewe n’ uko uyu muhango uzitabirwa n’ abanyacyubahiro bakomeye benshi kandi bazaturuka mu mahanga, mu bihe bitandukanye imwe n’ imwe mu mihanda ya Kigali izajya iharirwa abo banyacyubahiro.

Yagize ati “…Tukaba duteganya ko kuva kuri iki gicamunsi, umuhanda uva I Kanombe, ukagera aho twita ku Gisimenti, ugakomeza ku Gishushu, kuri hoteli Ninzi, ugamereza Sopetrade, no mu mugi kuri hoteli Marriot, Serena na Camp Kigali, uwo muhanda mvuze ushobora kuzaba mu masaha amwe n’ amwe uharirwa kunyuzwamo abanyacyubahiro bakomeye bazaba bitabiriye uyu muhango uzaba ejo”

Polisi y’ u Rwanda isaba umuturage ufite urugendo agomba gukora uhereye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 ko yashaka undi muhanda anyuzamo ikinyabiziga cye kugira ngo ataza gukerererwa mu nzira.

Biteganyijwe ko buri karere kazaturukamo abantu 100 bakajya kuri sitade ahateganyijwe kubera uyu muhango.

Polisi irasaba abashoferi baratwara aba baturage bava mu ntara baza I Kigali ko kurushaho kurangwa n’ ikinyabupfura.

Ati “Iyo utwaye abantu benshi, noneho bafite n’ ibyishimo uba usabwa kurushaho kubahiriza amategeko kurusha abandi. Icyo tuvuga kubahiriza amategeko ni uko agomba kwirinda umuvuduko, ugomba kuba utanyweye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge bishobora gutuma udatekereza neza, kubahiriza icyo ibyapa byo ku muhanda bikubwira….”

Perezida w’ u Rwanda arahizwa na Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga, bivuze ko ko Prof Sam Rugege ariwe wakira indahiro ya Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu.

Minisitiri w’ abakozi ba Leta n’ umurimo Madamu Uwizeye Judith yatangaje ko abaturage batazajya kuri Sitade bazakomeza akazi kabo nk’ ibisanzwe.

Biravugwa ko imidugudu ibishoboye iziyegeranya igashaka televiziyo nini kugira ngo ibashe gukurikirana neza uyu muhango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa