Kigali

Isesengura: Habuze iki ngo nawe ube utarabona Pasiporo Nyafurika? Byinshi ni muri aya makuru y’Umuryango TV

Amakuru   Yanditswe na: Jules NTAHOBATUYE 14 January 2018 Yasuwe: 882

Muri iki gihe umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uhangayikishijwe no gukora impinduramatwara ku mugabane wa Afurika mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bwa muntu zirimo ubukungu, imibereho by’abatuye uyu mugabane muri gahunda y’imyaka 50 (Agenda 2063)nk’uko byemejwe n’abakuru b’ibihugu mu mwaka wa 2015.

Kunga ubumwe kw’ibihugu bigize umugabane wa Afurika ni intambwe y’ibanze ishyizwe imbere n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kandi abakuru b’ibihugu byo kuri uyu mugabane bagaragaje ko ibi bitagerwaho urujya n’uruza n’imihahiranire y’abanyafurika ku mugabane wabo bitaratera imbere.

Mu koroshya urujya n’uruza n’imihahiranire y’abatuye umugabane wa Afurika hashyizweho urupapuro rw’inzira rumwe ku banyafurika (African Passport ) mu barufashe ku ikubitiro hakaba harimo Perezida Idris Deby wa Chad (wayoboraga uyu muryango icyo gihe) hamwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wari wakiriye inama y’uyu muryango muri Nyakanga 2016 , kuva ubwo rufungurirwa abanyafurika ku mugaragaro.

Ese gukoresha urupapuro rw’inzira rumwe birashoboka muri Afurika? Ese habuze iki ngo nawe ube utararubona? Umva muri aya makuru icyo abasesenguzi babivugaho

Author : Jules NTAHOBATUYE

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Shyaka Anastase yahawe kashe ya MINALOC ngo ahangane n’ ibibazo yabonye muri...

Prof Shyaka Anastase kuri uyu wa 22 Ukwakira Francis Kaboneka yamuhereje...
22 October 2018 Yasuwe: 857 1

Minisitiri Nyirasafari yeretse Nyirahabimana Solina aho agomba gutsindagira...

Minisitiri Nyirasafari Esperance wayoboraga Minisiteri y’ Uburinganire n’...
22 October 2018 Yasuwe: 1027 0

Debonheur wasimbujwe Minisitiri Kamayirese ngo Perezida Kagame...

Debonheur Jean d’ Arc wari Minisitiri w’ Ibiza no gucyura impunzi yavuze ko...
22 October 2018 Yasuwe: 2390 0

‘Kwibwira ko hari imigabane iruta indi biragenda bishira’ Perezida...

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa 22 Ukwakira 2018 ubwo yatangizaga...
22 October 2018 Yasuwe: 712 1

Umuhigo wa Minisitiri Sezibera wasimbuye Mushikiwabo

Minisitiri mushya w’ Ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda Richard Sezibera ni umwe...
20 October 2018 Yasuwe: 3171 0

“Impinduka iyo ariyo yose iba igamije kunoza imikorere” Perezida...

Kuri uyu wa 18 Ukwakira ubwo Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame...
19 October 2018 Yasuwe: 975 0