skol
fortebet

Isesengura: Inzara mu bishobora gucyura shishitabona bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2018

Sponsored Ad

Iminsi icyenda irashize nta munyarwanda ucyemerewe kwitwa impunzi kuko sitati yabwo ku babaga mu mahanga yarangiranye n’umwaka wa 2017 nyuma y’aho Leta y’u Rwanda igaragarije umuryango w’abibumbye ko nta mpamvu mu Rwanda yatuma abarutuye bahunga ndetse n’uyu muryango ukabyemeza nyuma yo gukora igenzura.
Amakuru aturuka mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda aravuga ko kugeza igihe iyi nkuru yasohokaga nta munyarwanda urinjira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe (...)

Sponsored Ad

Iminsi icyenda irashize nta munyarwanda ucyemerewe kwitwa impunzi kuko sitati yabwo ku babaga mu mahanga yarangiranye n’umwaka wa 2017 nyuma y’aho Leta y’u Rwanda igaragarije umuryango w’abibumbye ko nta mpamvu mu Rwanda yatuma abarutuye bahunga ndetse n’uyu muryango ukabyemeza nyuma yo gukora igenzura.

Amakuru aturuka mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda aravuga ko kugeza igihe iyi nkuru yasohokaga nta munyarwanda urinjira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe cyangwa ku mipaka ya Rubavu na Nyamasheke atahuka.

Ariko ubuyobozi bwa Minisiteri yo gucyura impunzi no gukumira Ibiza( MIDIMAR) ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) bwahamirije ikinyamakuru The New times ko abanyarwanda badashaka gutaha mu gihugu bazoroherezwa kubona ibyangombwa bibemerera guhama mu bihugu bashaka.

Gukuraho sitati y’ubuhunzi bisobanuye iki?

Abasesengura iby’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi basobanura ko muri rusange abanyarwanda babaga mu mahanga nk’impunzi batakirengewe n’ibihugu bahungiyemo yemwe ko n’ubufasha bahabwaga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi burimo amacumbi n’ibyo kurya butakiriho mu rwego rw’amategeko.

Amahitamo asigaye kuri aba bahunze hagati y’umwaka wa 1959 kugeza muri 1998 arimo kwaka ibyangombwa by’u Rwanda bagahama mu bihugu bahungiyemo nk’ abanyarwanda baba mu mahanga ariko bakibeshaho, gutahuka mu Rwanda bakabaho nk’abandi banyarwanda barutuye cyangwa bakaba mu mahanga rwihishwa(sans papiers) nk’uko abasobanukiwe amategeko agenga impunzi babivuga.

Icyakora siko bose batakibaye mu mahanga nk’impunzi kuko hari undi mubare ukirebwa na Sitati y’ubuhunzi ugizwe n’abo ishami ry’ umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR )ryemeje ko bafite impamvu zifatika zituma baba mu buhungiro kugeza igihe izi mpamvu zakuweho nk’uko amasezerano agenga ubuhinzi abiteganya.

Umubare w’abatahuka ushobora kuziyongera mu Rwanda

Abasesengura ibigendanye n’ubuhunzi mu Rwanda baraca amarenga ko mu minsi iri imbere u Rwanda rushobora kwakira umubare utari muto w’impunzi ziturutse cyane abategaga amaramuko ku nkunga UNHCR igenera impunzi badafite ikindi bakora , bityo kwigondera imibereho yo mu mahanga cyane ku mugabane w’u Burayi bikabagora mu gihe izi nkunga zihagaze nk’uko Me KAYITANA Jean Damascene yabibwiye Umuryango.

Ati: “abenshi banariyo ni abantu mu byukuri bafite inyungu ku mfashanyo z’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi usanga kandi nta n’akazi baba bafite.Niba bihagaze rero abenshi bazahitamo gutahuka”

Ikindi uyu munyamategeko anavuga ko kwirengera kubaho nk’inyeshyamba (sans papier)hari abashobora kubitinya mu gihe hari amategeko abihana ndetse bimwe mu bihano bitangwa harimo no gusubizwa mu gihugu cy’inkomoko ku gahato bigatuma hari abazahitamo gutaha.

Ingaruka y’ikurwaho rya sitati y’ubuhunzi ku mutekano mu Rwanda

Amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko hari abarwanyije icyemezo cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda kugeza gishyizwe mu bikorwa bidasubirwaho kuya 31 Ukuboza 2017.

Hari n’amakuru yakunze kumvikana mu itangazamakuru ry’imbere mu gihugu ko amwe mu mashyaka atemewe mu Rwanda arwanya Leta akorera hanze y’igihugu arimo RNC ndetse n’umutwe urwanya Leta wa FDLR ukorera muri Kongo Kinshasa washakaga abayoboke mu banyarwanda b’impunzi ziba hanze y’igihugu mu nkambi zitandukanye bikototera umutekano w’u Rwanda.

Hari abahera kuri uyu mwuka wari usanzwe bakagwa mu cyeragati bibaza niba irangira rya sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda rigiye gutuma umutekano w’igihugu urushaho gusagamba cyangwa niba impungenge zawo zarushaho kwiyongera mu gihe bamwe banangira gutahuka barimo abakekwaho ibyaha bagahitamo kuyoboka imitwe irwanya Leta iyo mu mashyamba aho kuza mu Rwanda.

Kuri Dr Christopher Kayumba, impuguke mu bya politike akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda we asanga gukuraho iyi sitati bifite inyungu nini ku mutekano w’u Rwanda mu gihe abarwanya Leta byavugwaga ko bashakira abayoboke mu nkambi bitazongera gushoboka kuko zizafungwa.

Yemeza ko gushakira abayoboke mu nkambi aho bateraniye kandi batuje byoroshye kuruta guhiga abadafite aho babarizwa kandi bihisha n’ubwo adahakana ko hari n’abashobora kwinangira gutaha bakayoboka iy’amashyamba.

Dr Kayumba ati:”Niba hari uwihishaga inyuma y’ubuhunzi afite ibyo akurikirannweho azajya ahagaragara kuko ubu ntafite aho yakwihisha bizoroha no kubahiga…ariko abihisha bafite ibyo bakurikiranwaho n’ubundi bazakomeza bazerere bihisha ariko batitwikiriye ubuhinzi”

Imibare nyakuri y’abanyarwanda babarurwa nk’impunzi mu bihugu bitandukanye by’amahanga ntivugwaho rumwe kuko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi rigaragaza abasaga 269,500 ariko Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi ikabarura ababarirwa mu 16,000 kuko ngo hari ibihugu imibare y’abanyarwanda babihungiyemo itazwi.

Guhera mu mwaka wa 2009 iyi MIDIMAR ibarura abanyarwanda basaga 84,596 batahutse kandi ivuga ko basubijwe mu buzima busanzwe .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa