skol
fortebet

Ishyaka Green Party ryizeye intebe mu nteko ishinga amategeko

Yanditswe: Sunday 12, Nov 2017

Sponsored Ad

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), riravuga ko rifite icyizere ko mu matora y’ abadepite ateganyijwe umwaka utaha rizitwara neza ku buryo rifite icyizere cyo kuzagira abarihagarariye mu nteko ishinga amategeko.
Iri shyaka ryatangiye urugendo rwo gushaka abazarihagararira mu matora y’Abadepite mu rwego rw’uturere no mu ntara, aya matora akaba ateganyijwe mu umwaka utaha wa 2018.
Umuyobozi wa DGPR Dr Frank Habineza yatangarije UMURYANGO (...)

Sponsored Ad

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), riravuga ko rifite icyizere ko mu matora y’ abadepite ateganyijwe umwaka utaha rizitwara neza ku buryo rifite icyizere cyo kuzagira abarihagarariye mu nteko ishinga amategeko.

Iri shyaka ryatangiye urugendo rwo gushaka abazarihagararira mu matora y’Abadepite mu rwego rw’uturere no mu ntara, aya matora akaba ateganyijwe mu umwaka utaha wa 2018.

Umuyobozi wa DGPR Dr Frank Habineza yatangarije UMURYANGO ko igikorwa cyo gutoranya abazarihagarira mu matora y’ abadepite cyatangiye tariki 28 Ukwakira 2017.

Dr Habineza avuga ko iki gikorwa abona bataragitangiye kare bitewe n’ uko ari akazi katoroshye kabasaba kuzengeruka uturere 30.

Muri buri karere hatorwa abantu babiri bagizwe n’ umugabo n’ umugore. Ngo iri shyaka rikeneye abantu bagera kuri 80 bazarihagrarira mu matora y’ abadepite.

Amatora y’ abazahagarira ishyaka Green Party rimaze gukora amatora ku bazarihagararira mu turere twa Nyamasheke, Ruhango, Nyamagabe, Musanze, Muhanga, Gicumbi.

Dr Frank Habineza avuga ko abakandida bazahagararira iri shyaka mu matora y’Abadepite bazatangazwa ubwo hazaba hatanzwe uburenganzira bwo kubatangaza ndetse no kubamamaza.

Dr Habineza yabwiye UMURYANGO batangiye imyiteguro y’ amatora y’ abadepite kare kugira igihe bizagere muri Mata 2018 baramaze kubona ibisabwa byose.

Mu bisabwa harimo kuba uwiyamamaza agomba kuba afite niba imyaka 18 y’ amavuko, kuva afite icyangombwa cy’ uko atakatiwe n’ inkiko igifungo kingana cyangwa kirenze amezi 6, n’ ibindi. Dr Habineza avuga ko bizagera muri Mata 2018 ibi byose baramaze kubibona bityo bakazatangira kwiyamamaza nabyo bizeye ko bizagenda neza bakabona imyaka mu nteko.

Yagize ati "...Tugomba nyine kubishaka hakiri kare...dufite icyizere ko tuzabona abakandida biyamamaza kandi tukagira icyizere ko tuzatorwa tukagira abaduhagarariye mu nteko

Kugeza ubu ishyaka DGPR riri mu mashyaka 11 yemewe mu Rwanda rikanaba mu mashyaka adafite abadepite barihagarariye mu nteko ishinga amategeko.

Uko gushaka abazahagarira DGPR bikorwa

Muri buri karere, abarwanashyaka ba Green Party baraterana bakabanza gutora komite nyobozi ya bo hanyuma aba bakandida baziyamamariza umwanya wo mu Nteko ishinga amatekeko bagatorwa n’inteko rusange y’ishyaka mu karere kose iba yateraniye aho.

Muri Kanama uyu mwaka, ni bwo Ihuriro ry’imitwe ya politiki mu Rwanda (NFPO), ryatangaje ko ryiteguye guha ubufasha bw’amafaranga agera kuri Miliyoni 20 buri mutwe wa politiki uribarizwamo, kugira ngo ibashe kwitegura amatora y’abadepite ateganyijwe umwaka utaha.

Imitwe ya Politiki yemewe mu rwanda kuri ubu ibarirwa muri 11, gusa aya mafaranga ngo akaba yarahawe umutwe wa politiki wayasabye nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iri huriro, ishyaka Green Party rikaba ari rimwe mu yagenewe aya mafaranga.

Nubwo nta gihe runaka cyari cyatangazwa amatora y’Abadepite azaberaho, biteganyijwe ko azaba muri 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa