skol
fortebet

Ishyaka Green Party ryatanze abakandida 34 ngo ntakwiharira ubutegetsi

Yanditswe: Thursday 19, Jul 2018

Sponsored Ad

Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije kuri uyu wa 19 Nyakanga 2018 rwashyikirije Komisiyo y’ igihugu y’ amatora kandidatire y’ urutonde rw’ abakandida 34 mu gihe andi mashyaka yagiye atanga urutonde ruriho abakandida 80.

Sponsored Ad

Ku isaha ya saa cyenda n’ iminota mike nibwo Dr Frank Habineza n’ abandi bayobozi b’ ishyaka Democratic Green Party of Rwanda bageze kuri NEC.

Mu gikorwa cyamaze iminota mike, aba bayobozi bashyikirije abakozi ba Komisiyo y’ amatora dosiye 34 z’ abakandida iri shyaka ryifuza ko bazarihagararira mu nteko. Dosiye ebyiri muri 34 ntabwo zari zuzuye bivuze ko mu bakandida 34 ishyaka DGPR ryatanze babiri hari ibyangombwa bagomba kugeza kuri NEC. Dr Frank Habineza yijeje NEC ko dosiye zituzuye zizuzuzwa mu minsi itarenze ibiri.

Abakozi ba NEC bamaze kwakira iyi kanditatire babwiye abayobozi b’ ishyaka DGPR ko bagiye gusuzuma dosiye z’ aba bakandida banifuriza ishyaka DGPR amahirwe masa.

Iri shyaka ritanze kandidatire mu matora y’ abadepite rikurikira PL , na FPR inkotanyi. Aya mashyaka yombi rimwe ryatanze abakandida 80 n’ irindi 80.

Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ryari ryatangaje ko rizatanga urutonde rw’ abakandida 53.

Perezida w’ ishyaka DGPR Dr Frank Habineza yavuze ko imwe mu mpamvu zatumye bahitamo gutanga urutonde rw’ abakandida 34 ari uko badashaka kwiharira ubutegetsi.

Yagize ati “Twebwe dutanze 34. FPR inkotanyi iri muri coalition n’ amashyaka 6 ubwo ni amashyaka arindwi yose ashaka imyaka mu nteko, hakiyongera PS Imberakuri, imyanya iri mu nteko ishinga amategeko ni imyanya 80, dutanze abantu 80 byaba ari ukwigiza nkana.”

Yongeyeho ati “Abo dutanze turumva bahagije turamutse tubonye iyo myanya yose iyindi abandi nabo bayitwara ntabwo ari byiza kwiharira ubutegetsi”.

Ishyaka DGPR ryabonye ubuzima gatozi nk’ ishyaka rya 11 ryemewe mu Rwanda muri 2014 mu gihe amatora y’ abadepite aheruka kuba muri 2013 bivuze ko ari ubwa mbere DGPR igiye kwitabira amatora y’ abadepite.

Nubwo ari ubwa mbere bagiye kwitabira amatora y’ abadepite ngo bafite icyizere cyo gutsindira imyaka 20 muri 53 ipiganirwa n’ abakandida bigenga n’ amashyaka.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa