skol
fortebet

Ishyaka PDC naryo ryatangaje ko rizashyigikira Paul Kagame mu matora

Yanditswe: Saturday 17, Jun 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ Ishyaka Riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC) yashimangiye ko nta mukandida wundi iri shyaka ryatanga mu matora y’Umukuru w’igihugu muri Kanama 2017 atari Paul Kagame.
Mukabaranga Agnès, mu kiganiro na RBA yeruye agaragaza ko nta wundi mukandida abarwanashyaka b’ishyaka rye bashyigikira utari Perezida Kagame w’ Umuryango FPR Inkotanyi, ashingiye no ku mahitamo yAbanyarwanda bagaragaje muri Referandumu mu 2015 ubwo batoraga ko havugururwa Itegeko Nshinga, hagakurwaho (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ Ishyaka Riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC) yashimangiye ko nta mukandida wundi iri shyaka ryatanga mu matora y’Umukuru w’igihugu muri Kanama 2017 atari Paul Kagame.

Mukabaranga Agnès, mu kiganiro na RBA yeruye agaragaza ko nta wundi mukandida abarwanashyaka b’ishyaka rye bashyigikira utari Perezida Kagame w’ Umuryango FPR Inkotanyi, ashingiye no ku mahitamo yAbanyarwanda bagaragaje muri Referandumu mu 2015 ubwo batoraga ko havugururwa Itegeko Nshinga, hagakurwaho inzitizi zari kumubuza kuba yakongera kwiyamamaza nyamara abaturage barabimusabaga ku bwinshi.

Gushyigikira Perezida Kagame nk’umukandida mu matora yo muri Kanama 2017, Mukabaranga ashimangira ko ari icyemezo cy’Abanyarwanda benshi n’indi mitwe ya politiki inakomeye mu gihugu itirengagije.

Yagize ati “Nta n’ubwo ari twe twenyine ni Abanyarwanda bose, wabonye abatoye itegeko Nshinga barenga 90% . N’ejobundi n’indi mitwe ya politiki nka za PSD na PL bagiye muri uwo murongo banze kuvuguruza ibyo abaturage bari babasabye kandi barabishyigikira.”

Yakomeje agaragaza ko mu nyungu z’igihugu mu gihe hari umukandida ukomeye nka Perezida Kagame, akaba ashobora kugeza ku baturage iterambere, akaba anabifitiye ubushake n’ubushobozi ntawe utamushyigikira.

Yashimangiye ko abarwanashyaka ba PDC aho bari hose mu gihugu, iyo bahuriraga mu nama bibutsaga ko umukandida ishyaka ryabo rigomba gutanga ari Perezida Kagame.
Umuryango FPR Inkotanyi ntiremeza Perezida Kagame nk’umukandida uzatanga, ariko amatora yo kumuhitamo yahereye mu nzego z’ibanze bigera ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali Kagame atorwa 100%. Biteganyijwe ko Kongere y’uyu mutwe wa politiki ku rwego rw’igihugu iterana kuri uyu wa Gatandatu, ikemeza umukandida.

Ishyaka PDC risanzwe n’ubundi rijya inyuma ya Perezida Kagame no mu matora aheruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa