skol
fortebet

Ishyaka PL ryizeye ko abadepite baryo baziyongera bakaba 10

Yanditswe: Thursday 12, Jul 2018

Sponsored Ad

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri muntu (PL) ngo ryizeyeko intebe rifite mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda iziyongera ikaba 10.

Sponsored Ad

Iri shyaka ryabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 12 Nyakanga 2018, ubwo ryashyikirizaga Komisiyo y’ igihugu y’ Amatora urutonde rw’ abantu 80 ryifuza ko bazarihagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeli uyu mwaka ritangaza ko ryifuza kuzagira

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PL, Dr. Nyiramirimo Odette n’abari bamuherekeje babiri bagejeje kuri Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora urutonde rw’abantu 80 bazarihagararira mu matora.

Dr. Nyiramirimo Odette yatangaje ko mu nteko bari basanzwe bafitemo abantu batanu babahagarariye, ubu ngo bakaba bifuza ko umubare wazamuka ugakabakaba mu icumi.

Yagize ati “Nta gihe tutagize abadepite mu Nteko Ishinga amategeko ku buryo dufite icyizere ko aya matora tuzabonamo imyanya ishimishije.Tuzabona imyanya nk’icumi kuko twongereye umubare w’abayoboke, twarakoze cyane muri iyi minsi.”

Urutonde rwatanzwe na PL ruzasuzumwa na Komisiyo y’ igihugu y’ Amatora yemeze kanditatire z’ abo izasanga bujuje ibisabwa.

Amatora y’abadepite azaba tariki ya 2 Nzeri 2018, ku banyarwanda baba mu mahanga ndetse n’umudepite uhagarariye abafite ubumuga .

Tarikiya 3 Nzeri 2018, Abanyarwanda baba imbere mu gihugu bazatora Abadepite rusange ,naho ku itariki ya 4 Nzeri 2018 hazatorwa abadepite 24 bahagarariye abagore, n’abandi 2 bahagarariye urubyiruko.

Ibitekerezo

  • Ko atari beshi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa