skol
fortebet

“Iyo umurwayi ubabaye ahawe serivisi mbi arushaho kuremba” Minisitiri w’ Intebe Murekezi

Yanditswe: Sunday 04, Dec 2016

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Intebe Anastase Murekezi yasabye abakozi bakora mu rwego rw’ ubuzima gutanga serivisi nziza kuko benshi mu babagana ari indembe, avuga ko iyo umurwayi ahawe serivisi mbi arushaho kuremba.
Ubu butumwa Minisitiri w’ intebe Murekezi yabutanze kuri iki cyumweru tariki 4 Ukuboza 2016, ubwo yasozaga itorero ry’ abakozi bakora mu rwego rw’ ubuzima.
Iri torero ryari rimaze iminsi ribera mu kiko cya Gisirikare I Gabiro, intore zaryitabiriye ziswe “Impeshakurama”.
Minisitiri w’ Intebe (...)

Minisitiri w’ Intebe yabwiye Impeshakurama ko inshingano zo kwita kubarwayi ari inshingano zikomeye avuga ko kugira ngo babashe kuzigeraho bisaba ubwitange bwinshi. Yanasabye izi ntore gukora kinyamwuga no kunoza imikoranire yazo, zikirinda imyitwarire mibi iranga bamwe mu baganga.

Minisitiri w’ Intebe yasabye abakora mu rwego rw’ ubuzima gutanga serivisi nziza.

Yagize ati “Nishimiye ko mu mihigo yanyu mwiyemeje gutanga serivisi nziza, mukabigira intego. Muzabikore kuko ababagana baza ari imbabare. Iyo umurwayi ubabaye ahawe serivisi mbi arushaho kuremba. Nyamara uwakiriwe neza,akavurwa neza, ahita atangira gukira”.

Minisitiri w’ intebe Murekezi kandi yasabye aba bakozi gukorera ku gihe kuko kuri bo uburangare bushobora kuvutsa umuntu ubuzima.

Minisitiri w’ Intebe Anastase Murekezi aramukanya n’ Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu , Rucagu Boniface, hagati ni Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Judith Kazayire

Yagize ati “Gukorera ku gihe ni ingenzi. Mwe mukora mu rwego rw’ubuzima, isogonda y’uburangare irahagije kugirango umuntu abure ubuzima. Muzatane n’umuco mubi wo kurangara cyangwa kuzarira, muzahindure abo mukorana kugira ngo nabo bagire imyitwarire ya gitore nkamwe”

Minisitiri w’ Intebe yijeje abakora mu nzego z’ ubuzima ko ntacyo bazaburana Perezida Kagame. Ati “Leta y’u Rwanda yongeye kubasezeranya ubufasha bwose bushoboka. Prezida Kagame yantumye kubabwira ko ntacyo muzamuburana”.

Iri torero ryahuje Inzego zitanga serivisi z’ubuzina zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Abayobozi b’Ibigo Nderabuzima n’ibitaro. ryitabiriwe n’ abarenga 800.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa