Jado Uwihanganye, Rwakazina wayoboraga Umujyi, Maj Gen Karamba mu basabiwe kuba ba Ambasaderi
Yanditswe: Tuesday 16, Jul 2019
Perezida wa Repubulika, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo ya 111, kuri uyu wa 15 Nyakanga 2019, Perezida Paul Kagame yashyizeho abazahagararira u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga.
Maj. Gen. Charles Karamba wari Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Uwihanganye Jean de Dieu wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi, Rwakazina Marie Chantal wari Meya w’Umujyi wa Kigali na Gasamagera Wellars wayoboraga ikigo gishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba Leta, RMI, aba bose bari mu basabiwe kuba ba Ambasaderi mu bihugu bitandukanye.
Dr. Aissa Kirabo Kakira nawe wigeze kuyobora Umujyi wa Kigali nawe akaba ari ku rutonde rw’abasabiwe kuba Ambasaderi. Ubu yakoraga mu ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe imiturire.
Abasabiwe kuba ba Ambasaderi ni aba bakurikira:
1. Muri Angola: Gasamagera Wellars
2. Muri Canada: Prosper Higiro
3. Muri Repubulika ya Rubanda y’U Bushinwa: James Kimonyo
4. Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo: Vincent Karega
5. Repubulika y’Abarabu ya Misiri: Alfred Kalisa
6. Mu Bufaransa: Dr François -Xavier Ngarambe
7. Muri Ghana : Dr Aissa Kirabo Kacyira
8. Mu bwami bwa Maroc : Sheikh Habimana Saleh
9. Muri Repubulika ya Korea : Yasmin Amri Sued
10. Muri Qatar: François Nkulikiyimfura
11. Muri Afurika y’Epfo: Eugene Segore Kayihura
12. Muri Singapore: Jean de Dieu Uwihanganye
13. Mu Busuwisi : Rwakazina Marie Chantal
14. Muri Tanzania : Maj Gen Charles Karamba
15. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu : Emmanuel Hategeka
Amategeko ateganya ko Dosiye z’aba bose zizabanza gushungurwa no kwemezwa na Sena mbere yo kujya gutangira imirimo mu bihugu boherejwemo.
Ibitekerezo
Rwakazina nubundi wabonaga akora ibintu byose yigengesereye cyane, wabonaga impano ye yaba diplomatic cyane kuruta kwikorera umugi wa kgl noneho kuba bagiye gukuraho uturere twawo bishobora kuba byari kumuvuna kurushaho. Uyu Jean bajyanye Singapore we nubundi ninko kujya kwiga yo, aha bamukuye azahagaruka vuba, Ngarambe nawe yararambye muri FPR byasabaga mo amaraso mashya nawe akaba arebye uko yaruhuka. aba bose mabshimiye ibyiza bakoreye igihugu cyacu kandi mbifurije imirimo myiza aho bagiye gukora.