skol
fortebet

Jeannette Kagame yasabye ko umugore akurirwaho imbogamizi zimubuza kugaragaza ko ashoboye

Yanditswe: Saturday 01, Dec 2018

Sponsored Ad

Jeannette Kagame, umugore wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yasabye abatuye isi kuvanaho imbogamizi zose zabangamira gahunda yo guha urubuga umugore n’umukobwa ngo nawe yerekane ko ashoboye.

Sponsored Ad

Jeannette Kagame yabitangarije I New York ubwo yagezaga ikiganiro ku bitabiriye inama ya 14 y’umuryango utari uwa leta World Vision, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umugore ushoboye, isi ishoboye”.

Jeannette Kagame yavuze ko kugirango ibi bigerweho, hagomba kongerwa imbaraga mu guhindura umuco wo kumva ko hari imirimo imwe n’imwe umugore atatunganya kimwe na mugenzi we w’umugabo.

Yagarutse ku mateka y’u Rwanda, ndetse n’iterambere igihugu cyigezeho cyane cyane mu kongerera ubushobozi umugore, ndetse n’uruhare rwa sosiyete mu iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa.

Kagame yavuze ko umugore afite ubushobozi bwo kuzana impinduka zikenewe.

Muri iyi nama ya 14 y’uyu muryango utari uwa leta, abafatanyabikorwa baturutse mu mpande zitandukanye z’isi bishimiye ubushobozi bw’umukobwa n’umugore, ari nako kandi bongera imbaraga mu gushora imari mu gahunda zishimangira intero igira iti : ‘arashoboye’.

Madame Jeannette Kagame, ni umuyobozi mukuru w’imbuto foundation, umuryango wihebeye ibikorwa bitandukanye by’urukundo, nko ugufasha ibihumbi by’abakobwa n’abagore n’abakobwa.

Agendeye ku uyu muryango ayoboye, madame Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko abafatanyabikora bagikenewe kugirango abakobwa n’abagore bongere batere indi ntambwe.

Yagize ati: “Turacyakeneye abafatanyabikorwa, kugirango tuvaneho imbogamizi isigaye ariyo myumvire igikomeje kudindiza no gupfobya ubushobozi bw’umugore n’umukobwa, bityo ubushobozi yifititemo bukagaragara”.

Yatanze urugero rwo mu Rwanda, aho uruhare rw’umugore ruri guhinduka, ndetse n’amahirwe akaba arimo kwiyongera, kugirango bagendane n’iterambere ry’abagize sosiyete bose.

Nk’ uko Kigalitoday yabitangaje Jeannette Kagame yavuze ko inshingano z’ umugore zarahindutse zitakiri ukuba umubyeyi no kwita ku muryango gusa,ngo ubu abagore bari kugira uruhare rufatikra nk’abayobozi.

Ibitekerezo

  • Ni byiza turabishyigikiye your excellency first lady ariko nukuri mujye mudukeburira abagore bagandukire abagabo babo nkuko bibiliya ibivuga,wenda mwe babumva,umugore wo mu Rwanda ntakivugwa ntacyumva,uramukosoraho gato uri umugabo we ati nkoraho zikurye,Rwose iterambere ryumugore turarishyigikiye ariko mudufashe mukebure abagore bamwe bigize intakoreka
    be basuzugura abagabo babo bakanabaca inyuma bikavamo imfu za hato na hato zabaye nyinshi ndetse nama divorce menshi.Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa