skol
fortebet

Jeannette Kagame yashimiye ikinyamakuru cyamuhembye nk’ intwari yahinduye ubuzima bw’ Abanyarwanda

Yanditswe: Saturday 18, Nov 2017

Sponsored Ad

Jeannette Kagame yashimiye ikinyamakuru ‘The voice magazine’ cyamuhaye igihembo nyuma y’ uko atoranyijwe nk’ umuntu wabaye intwari muri Afurika mu kwita ku buzima bw’ abanyarwanda.
Iki gihembo Jeannette Kagame yagiherewe Amsterdam mu gihugu cy’ Ubuhonde cyakirwa n’ ambasaderi w’ u Rwanda muri iki gihugu Jean Pierre Karabaranga
Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yashimiye abamuhaye iki gihembo ati “Ndashimira Voice Magazine yahaye Mrs Jeannette Kagame, igihembo cy’umudamu w’umuyobozi muri Afrika (...)

Sponsored Ad

Jeannette Kagame yashimiye ikinyamakuru ‘The voice magazine’ cyamuhaye igihembo nyuma y’ uko atoranyijwe nk’ umuntu wabaye intwari muri Afurika mu kwita ku buzima bw’ abanyarwanda.

Iki gihembo Jeannette Kagame yagiherewe Amsterdam mu gihugu cy’ Ubuhonde cyakirwa n’ ambasaderi w’ u Rwanda muri iki gihugu Jean Pierre Karabaranga

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yashimiye abamuhaye iki gihembo ati “Ndashimira Voice Magazine yahaye Mrs Jeannette Kagame, igihembo cy’umudamu w’umuyobozi muri Afrika wabaye indashyikirwa muri uyu mwaka, akanagaragaza ubutwari mu guteza imbere imibereho y’ Abanyarwanda”

Iki gihembo yagiherewe mu birori byabereye Amsterdam muri iri joro(ryo kuri uyu wa Gatandatu).

Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu Jean Pierre Karabaranga wakiriye iki gihembo mu izina rya Nyakubahwa Jeannette Kagame.

Ambasaderi Karabaranga yagize ati "Ni igihembo navuga cy’agahebuzo ni icyo bita Women Personality arashimirwa kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze binyuze mu Imbuto Foundation.Akaba ari umuryango Nyakubahwa First Lady yashyizeho kugirango ukore ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere Abanyarwanda.”

Yungamo ati “Nk’uko mubizi ibikorwa by’Imbuto Foundation birivugira musanzwe mu bizi ariko twebwe icyadushimishije n’uko byarenze amahanga aho Abanyafurika cyane cyane babona u Rwanda nk’Igihugu gikwiye kubera indorerwamu ibindi bihugu by’Afurika.”

Asoza agira ati “Igihugu gikwiye kubera urugero ibindi b’Ibihugu bya Afurika iyo barebye rero ibyo Madamu Jeannette Kagame yagezeho na Imbuto Foundation mu rwego rwo guteza imbere Umwali w’umunyarwanda,mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko; mu rwego rwo guteza imbere kwihangira imirimo ku rubyiruko, mu rwego rwo gufasha abatishoboye, mu rwego rwo guha abana batishoboye amashuri cyangwa amahirwe yo kwiga amashuri meza yaba ku rwego rwa Secondaire cyangwa ku rwego rwa University.Mu rwego rwo kwigisha ubuzima bw’imyororokere.”
Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga akomeza avuga ko ngo ibyo byose abatanga iki gihembo babigiyemo barabireba kuko bakurikirana amakuru yo mu Rwanda binanyuze no muri za Ambasade z’u Rwanda baza kwemeza ko uyu mwaka ntawundi muntu ugomba guhabwa icyo gihembo uretse Madamu Jeannette Kagame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa