skol
fortebet

Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’ intebe mushya yizeza Abanyarwanda kurara bamenye abagize guverinoma nshya

Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Kanama 2017 yakiriye indahiro ya Minisitiri w’ intebe mushya w’ u Rwanda Ngirente Edouard avuga ko kuri uyu mugoroba abaminisiti bashya barara bamenyekanye.
Mu masasita nibwo Perezidansi y’ u Rwanda yashyize ahagaragara itangazo ry’ uko Perezida Kagame yagize Edouard Ngirente Minisitiri w’ intebe.
Saa kumi z’ umugoroba Perezida yakira indahiro ya Minisitiri w’ intebe mushya. Muri uyu muhango Perezida Kagame yashimiye Edouard Ngirente (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Kanama 2017 yakiriye indahiro ya Minisitiri w’ intebe mushya w’ u Rwanda Ngirente Edouard avuga ko kuri uyu mugoroba abaminisiti bashya barara bamenyekanye.

Mu masasita nibwo Perezidansi y’ u Rwanda yashyize ahagaragara itangazo ry’ uko Perezida Kagame yagize Edouard Ngirente Minisitiri w’ intebe.

Saa kumi z’ umugoroba Perezida yakira indahiro ya Minisitiri w’ intebe mushya. Muri uyu muhango Perezida Kagame yashimiye Edouard Ngirente kuba yemeye gukorera Abanyarwanda amubwira ko atazakora wenyine ahubwo afite abandi bazafatanya.

Yagize ati “Ndagira ngo nshimire Edouard Ngirente kuba yemeye gukorera igihugu kuri uyu mwanya wo kuba Minisitiri w’ intebe, nabonye umwanya wo kuganira nawe bihagije twumvikanye ko ibikorwa bikorwa n’ abantu. Nk’ uko mubimenyereye mu bikorwa byacu ntawe ukora wenyine, mu mirimo mishya agiyemo hari abandi bazaba yayirimo ntabwo azakora wenyine”

Yongeyeho ati “Afite ubushake n’ ubwenge bihagije …ndamushimiye rero mwizeza ko bizagenda neza”

Perezida Kagame yanashimiye Minisitiri w’ intebe ucyuye igihe Anastase Murekezi mu buryo buteruye agaragaza ko Murekezi agiye gukomeza gukorera Abanyarwanda ariko atari Minisitiri w’ intebe.

Yagize ati “Nagira ngo mbonereho umwanya wo gushimira uwari Minisitiri w’ intebe Murekezi, yakoze byinshi byiza kandi bifite icyo byafashije twese kugira ngo kugira ngo tube twarageze ku nshingano…..”

“…Ikindi ni uko hari imirimo myinshi iyo udakora umurimo umwe ushobora gukora uwundi, ndibwira ko Murekezi ubushake bwe n’ ubwitange bwe bizakomeza no muyindi mirimo nayo ifitiye igihugu akamaro bitari ibyo kuba Minisitiri w’ intebe gusa”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kuri uyu mugoroba amazina y’ abaminisitiri b’ intebe bashya arara amenyekanye, asoza ijambo rye avuga ko ibyo yaba atavuze azabivuga ejo, byumvikanisha ko kuri uyu 31 Kanama 2017 hateganyijwe umuhango wo kwakira indahiro z’ abaminisitiri bashya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa