skol
fortebet

Kagame yasabye Ministiri w’Ubutabera gukurikirana abanyabyaha kugeza kuwifuje kuba Perezida

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko nta muntu n’ umwe utakurikiranwa n’amategeko nubwo yaba ari umuyobozi ukomeye cyangwa se yarigeze kugerageza kwiyamamariza kuyobora igihugu.
Ibi yabigarutseho nyuma yo kwakira indahiro z’abaministiri n’abanyamabanga ba Leta bashyizwe muri Guverinoma nshya. Umukuru w’Igihugu yasabye Minisitiri w’Ubutabera kutajengekera uwo ari wese wanyereje ibya rubanda.
Yakomeje avuga ko nta muntu n’umwe utakurikiranwa n’amategeko uko yaba ameze kose. Yamusabye (...)

Sponsored Ad

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko nta muntu n’ umwe utakurikiranwa n’amategeko nubwo yaba ari umuyobozi ukomeye cyangwa se yarigeze kugerageza kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Ibi yabigarutseho nyuma yo kwakira indahiro z’abaministiri n’abanyamabanga ba Leta bashyizwe muri Guverinoma nshya. Umukuru w’Igihugu yasabye Minisitiri w’Ubutabera kutajengekera uwo ari wese wanyereje ibya rubanda.

Yakomeje avuga ko nta muntu n’umwe utakurikiranwa n’amategeko uko yaba ameze kose. Yamusabye Minisitiri w’Ubutabera gukomeza gukurikirana buri kimwe cyose kuva ku kunyereza amafaranga. Ati “Niyo waba warashatse kuba Perezida ntibikunda ibyo ntibiguha ubudahangarwa, ubwo ibyo mvuga murabyumva."

Yavuze ko hari igihe usanga umuyoboz yaratwaye ibya rubanda ndetse ugasanga nta nubwo avugwaho hagakoreshwa imvugo imunnyega ngo ’umuyobozi mwiza’ nyamara ntacyo yakoze ahubwo aha icyuho abanyereza.

Minisiteri y’ubuzima muzabanze mudushakire umuti, namwe mwihereho mushake ibinini, ndifuza impinduka! byananirana […] uburezi, minisiteri y’uburezi, mubihindure kandi impinduka nizo tubasaba. Nta muntu n’ umwe ndasaba gukora ibidashoboka.”

Zimwe muri Minisiteri yatunze agatoki harimo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST).

Ibitekerezo

  • Haba hari uri gutungwa agatoki se mu bashatse kuba perezida?

    Mubyukuri dufite umuyobozi pe icyo cyo imana yarakidukemuriye iduha kagame icyo dukomeje kuyusaba nukuduha nabamufasha bayobowe n’imana.ba ministers yabahisemo abizeye natwe abanyarwanda turabizeye mudufashe twiteguye gufatanya twese gukorera igihugu cyacu .terimbere Rwanda.👍

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa