skol
fortebet

Perezida Kagame yaburiye abayobozi ko igihe kimwe azatangaza amakosa yabo

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yavuze ko hari amakosa yajyaga avugirwa mu mwiherero ariko ko noneho bigeze aho kwihangana birambiranye kuburyo mu minsi ya vuba azajya avuga uko ikosa ryakozwe ndetse n’igihe ryakorewe.
Yabitangarije mu muhango wo kurahiza abaminisitiri bashyizwe muri Guverinoma nshya wabereye mu ngoro y’ inteko inshingamategeko y’u Rwanda. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 31 Kanama nyuma y’ amasaha 12 batangajwe.
Perezida Kagame yumvikanishije ko atari ijambo yateguye ahubwo ko agira ngo (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yavuze ko hari amakosa yajyaga avugirwa mu mwiherero ariko ko noneho bigeze aho kwihangana birambiranye kuburyo mu minsi ya vuba azajya avuga uko ikosa ryakozwe ndetse n’igihe ryakorewe.

Yabitangarije mu muhango wo kurahiza abaminisitiri bashyizwe muri Guverinoma nshya wabereye mu ngoro y’ inteko inshingamategeko y’u Rwanda. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 31 Kanama nyuma y’ amasaha 12 batangajwe.

Perezida Kagame yumvikanishije ko atari ijambo yateguye ahubwo ko agira ngo baganire ku makosa bakomeje gukora kandi ibyo bashinzwe gukora biba bimaze igihe kinini biganirwaho.

Umukuru w’Igihugu yavuze kuri zimwe muri Minisiteri zidakora ibyo zishinzwe asaba ko mbere y’uko bavura[batanga imiti] abandi nabo bakwiye kwishakira imiti yo kwivura.

Yagize ati "Akenshi hari ubwo nirinda kugira ngo nshyire ibintu hanze[…] hari byinshi tuganira mu nama zisanzwe, haba mu mwiherero, haba muri cabinet ibyo dusuburamo buri munsi, haba no mu nteko nk’iyi hari abantu benshi, mbisubiramo[…]ariko iteka ujya kubona …ibyo mvuga ntabwo ari discours ni ikiganiro…

Yavuze ko nta gihe gihari cyo kuzagirana inama n’abaminisitiri ko abivugira mu nteko ‘reka mbivugira mu rahame’.

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko ibyo abayobozi batubahiriza ari ibintu bisanzwe ariko ko hari igihe usanga bitarakozwe nyamara afite buri kimwe cyose mu byagombaga kumufasha kugera kuri iyo ntego.Aha yatanze urugero aho usanga hari Minisiteri imwe iba igizwe na ba Minisitiri batatu ngo usanga Minisitiri ayoboranye n’abandi babiri.

Abo batatu ugasanga barabana ariko badashobora gukorana cyangwa se kuvugana, aha yibajije niba abo ba Minisitiri batavugana ubwabo niba bo bashobora kuvugana n’abakozi.

Yagize ati "Mbivugiye aha mu ruhame kuko ntabwo tutabivuga. Twabivugiye mu mwiherero, imyiherero muzi ibaye uko ingana. Nta nama ya leta turangiza ibyo tutabivuze. Nta ruhame nk’uru bitavugwamo, nagira ngo mbisubiremo n’uyu munsi.

Ubutaha wenda umuntu agenda nyine agerageza, ubutaha ni ukuzavuga amazina, twese tugashakira abantu nk’abo umuti."

Yungamo ati “ Minisiteri y’ubuzima n’ukudufasha ariko ubwo namwe muzihereho mwishakira imiti, ndifuza ko hari ibintu byahinduka ariko nyine ubwo mwanananirana."

Umukuru w’Igihugu yasoje ijambo rye asaba abayobozi bashya barahiriye kuzirikana inshingano zabo bagaharanira ko bakora ibyo abanyarwanda babategerejeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa