skol
fortebet

Kagame yumvise ubusabe bw’umwana afunguza umubyeyi we wari ufungiye ibiyobyabwenge

Yanditswe: Sunday 17, Sep 2017

Sponsored Ad

Umwana witwa Igisubizo Swaliha wagize amahirwe yo guterurwa na Perezida Paul Kagame i Nyamirambo, yongeye kugira ibyishimo by’ikirenga nyuma y’uko kagame yumvise ubusabe bwe agafunguza ise umubyara wari ufungiye gukoresha ibiyobyabwenge kuva mu 2016.
Tariki 20 Nyakanga 2017 nibwo Perezida Paul Kagame yiyamamarije i Nyamirambo, ahurira n’ uyu mwana w’imyaka ine y’amavuko witwa Gisubizo Swariha Yassine hafi ya Maison Tresor.
Ubwo Umuryango wasuraga uyu mwana na mama we aho batuye mu murenge wa (...)

Sponsored Ad

Umwana witwa Igisubizo Swaliha wagize amahirwe yo guterurwa na Perezida Paul Kagame i Nyamirambo, yongeye kugira ibyishimo by’ikirenga nyuma y’uko kagame yumvise ubusabe bwe agafunguza ise umubyara wari ufungiye gukoresha ibiyobyabwenge kuva mu 2016.

Tariki 20 Nyakanga 2017 nibwo Perezida Paul Kagame yiyamamarije i Nyamirambo, ahurira n’ uyu mwana w’imyaka ine y’amavuko witwa Gisubizo Swariha Yassine hafi ya Maison Tresor.

Ubwo Umuryango wasuraga uyu mwana na mama we aho batuye mu murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge mu mu mujyi wa Kigali, Gisubizo Swaliha yavuze ko akunda Perezida Kagame, avuga ko ikintu yumva yamusaba ari uko yamufunguriza ise wari ufungiye gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge.

Umubyeyi w’uwo mwana yahise avuga ko ise w’uwo mwana afunze kuva mu Kuboza 2016, azira ibiyobyabwenge.

Igisubizo Swaliha (iburyo), umubyeyi we na musaza wa Igisubizo ubwo bari bari kuri Gereza ya Mageragere bagiye kwakira Ndayisenga Yassin wafunguwe kubera imbabazi yagiriwe na Perezida Kagame/ photo:KT

Nyuma y’amezi asaga abiri, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2017 ise w’uyu mwana wari umaze amezi 8 mu gihome yamaze guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame arafungurwa; ni nyuma yo gufungwa amezi umunani gusa y’igihano cy’imyaka ibiri yari yarakatiwe.

UMURYANGO wasuye uyu mwana aho abana na nyina i Nyamirambo, yagaragaza ibyishimo yatewe no kuba yaraganiriye na Perezida Kagame. Aganira na UMURYANGO, uyu mwana w’umukobwa yahishuye ko mu byo yaganiriye na Kagame yamusabye ’“Numva namusaba gufungura papa.”

Muri iki kiganiro yaboneyeho no kuduhishurira ko akunda Kagame kuva mu bwana bwe ndete ngo yahagaza ku muhanda ategerejeko imodoka ya perezida itambuka yizeye ko baza kuvugana kandi ko byarashobotse.

Igisubizo Swaliha na musaza we bagiye kwakira ise wafunguwe

Ikiganiro Umunyamakuru w’ Umuryango yagiranye na Gisubizo Swaliha na mama we

Video igaragaza se wa Swaliha arekurwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa