skol
fortebet

Kamonyi: Abayobozi bahangayikishijwe n’ ikibazo cy’ abajura bafata bugacya barekuwe

Yanditswe: Tuesday 25, Apr 2017

Sponsored Ad

Abayobozi b’ inzego zitandukanye mu karere ka Kamonyi mu ntara y’ amajyepfo babwiye umuyobozi w’ iyo ntara ko bahangayikishijwe n’ ikibazo cy’ abajura bafatwa bugacya barekuwe batazi uko byagenze.
Abo bayobozi babivugiye mu nama mpuzabikorwa y’ umunsi umwe yahuje inzego z’ ubuyobozi muri ako karere kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2017.
Guverineri Mureshyankwano Marie Rose yasabye abayobozi b’ umudugugu gukorana umurava n’ ubwitange bagakorera abaturage ibyo baba bariyemeje bakimara gutorwa. (...)

Sponsored Ad

Abayobozi b’ inzego zitandukanye mu karere ka Kamonyi mu ntara y’ amajyepfo babwiye umuyobozi w’ iyo ntara ko bahangayikishijwe n’ ikibazo cy’ abajura bafatwa bugacya barekuwe batazi uko byagenze.

Abo bayobozi babivugiye mu nama mpuzabikorwa y’ umunsi umwe yahuje inzego z’ ubuyobozi muri ako karere kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2017.

Guverineri Mureshyankwano Marie Rose yasabye abayobozi b’ umudugugu gukorana umurava n’ ubwitange bagakorera abaturage ibyo baba bariyemeje bakimara gutorwa.

Umukuru w’Umudugudu wa Nyabitare Vestine Mukagashugi mu Murenge wa Runda yavuze ko hari ibikorwa bituma bacika intege. Yatanze urugero avuga ko iyo bafatiye umujura mu cyuho bakamushyikiriza inzego z’umutekano bucya yafunguwe kandi batanasobanuriwe impamvu itumye uwo mujura arekurwa.

Mukagashugi yagize ati “Bazadufashe badusobanurire impamvu ituma abajura barekurwa kuko biri mu bituma ba mudugudu bacika intege kuko abo tuba twafashe badutanga kugera mu rugo ndetse bigatuma dusuzugurwa cyane.”

Uburemere bw’ iki kibazo bwashimangiwe n’ umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi CIP Gisanga Ngendahimana wavuze ko na polisi iki kibazo ikibazaho.

Yagize ati “Iki kibazo inzego za polisi nazo zikibazaho, iyo dukoze dosiye y’umuntu ukekwaho ubujura tukayishyikiriza ubugenzacyaha uwo mujura afungurwa byitwa iby’ agateganyo. Abo nibo bagaruka bakongera kuzengereza abaturage”

Guverineri Mureshyankwano yavuze ko bagiye kukiganiraho n’izindi nzego, ariko ko n’ababafata bakwiye kujya babanza gusuzuma ko ibimenyetso byose byuzuye.

Polisi y’igihugu muri aka Karere yererekana ko mu mu mezi ya Werurwe na Mata uyu mwaka wa 2017 hari ibyaha bitandukanye birimo ubujura buciye icyuho bigera kuri 37.

Ikibazo cy’abajura bafatwa bakarekurwa kikaba ni cyo gihangayikishije inzego z’ibanze n’abaturae muri Kamonyi.


Bamwe mu nzego z’ibanze mu nama mpuzabikorwa bakurikiye Guverineri

Amafoto: Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa