skol
fortebet

Kamonyi: Abayobozi batandatu barimo ba Gitifu beguriye rimwe

Yanditswe: Monday 02, Oct 2017

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Ukwakira 2017 abayobozi batandatu bo mu Karere ka Kamonyi beguriye icyarimwe ku mpamvu bavuga ko ari izabo.
Ibi bije nyuma y’igenzura rimaze iminsi rikorwa aho hari amakosa yagaragajwe y’Abaturage bubaka mu kajagari ndetse na bamwe mu bayobozi bijandika muri Ruswa, bigakorwa n’itsinda ryashyizweho ngo rigenzure amakosa yagiye akorwa mu myubakire.
Bivugwa ko Inzu zisaga 500 nizo zubatswe mu buryo budakurikije amategeko n’amabwiriza mu mirenge (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Ukwakira 2017 abayobozi batandatu bo mu Karere ka Kamonyi beguriye icyarimwe ku mpamvu bavuga ko ari izabo.

Ibi bije nyuma y’igenzura rimaze iminsi rikorwa aho hari amakosa yagaragajwe y’Abaturage bubaka mu kajagari ndetse na bamwe mu bayobozi bijandika muri Ruswa, bigakorwa n’itsinda ryashyizweho ngo rigenzure amakosa yagiye akorwa mu myubakire.

Bivugwa ko Inzu zisaga 500 nizo zubatswe mu buryo budakurikije amategeko n’amabwiriza mu mirenge yose uko ari 12 igize akarere ka Kamonyi, umubare w’izimaze gusenywa urasaga amazu 50.

Abayobozi beguye ni babiri bashinzwe imyubakire mu mirenge ya Rugarika na Musambira, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twa Muganza na Kabagesera mu murenge wa Runda n’abashinzwe iterambere mu tugari twa Muganza na Kabagesera muri Runda.

Inkuru ya RBA ivuga ko,Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kamonyi, Uwamahoro Prisca, yavuze ko bagiye “kwicara bakareba ibikubiye muri izo nzandiko, bakareba n’icyo bakora kugira ngo abaturage badasigara mu kibazo kuko hari nk’Akagali ka Kabagesera abayobozi bose beguriye rimwe,”

Kugeza ubu Ubuyobozi bwa Karere ka Kamonyi bugiye guterana kugirango bemeze ubwegure bw’Abayobozi banashyireho abandi babasimbura.

Kuwa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2017 mu Karere ka Ruhango heguye abayobozi barindwi.

Mu minsi itatu ishize mu Karere ka Muhanga heguye abagera ku icyenda, barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Nyamabuye na Kibangu n’ab’utugari dutandukanye.

Ibitekerezo

  • Ntibavuga beguriye rimwe bavuga bagurijwe rimwe!! Iyi kinamico cg iyiturufu yokweguzwa ubanzango harabagobozi irigufasha kwikizabo batashakaga babeguza ntampamvu!! Uturere nkutu twamajyepfo twari mumanegeka nkaza nyaruguru havugwa amacakubiri mubuyobozi nabakozi, baraje babafatirane muriyinkubiri babikizs babeguza ntampamvu zifatika!! Nakubanza nahongo byahatangiye byaraye bihabereye nubwo ibinyamakuru bitarayakurura arikongwejo byiriwemo nazaruhango kdingonejo bizakomeza!! Akakajagari kokweguza Leta igakurikirane next kitonderwe, kuko murumvako bamwe zitiyanzego zibeguza zarizisanzwe zibafungira mutubati ubwonurumva noneho batagiye kwirenzwa ntampamvu???? Doraho nibereye izibanze nazivuyemo ndazizi

    Niba komsiyo yabakozi na mifotra bibaho koko bifitakazi ! Beguye cg begujwe ahubwo kungufu ?? Eseho bavuga abakozi bajyaho kuri tekinike, aho bitirirwa ubusimbura imyaka, aho batotezwa bamwe abandi batoneshwa ubwo byatuma hzbimikorere mizima ?? Abobeguzwasse amaturo basabwa mubonako bayakurahe kdi uwabateretsemo arikubabarira !! Kukise badahera kurabo ngonibanhobozi bitwaza system ubundingo fpr bagakoribyo bishakiye bimakaza ikenewabo, itonesha, itotezwa naruswa ???? Komisiyo imanuke, mifotra nibinyamakuru bimanuke amazi atara....

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa