skol
fortebet

Kandida - Perezida Mpayimana ntabwo yabonetse kuri site ebyiri yagombaga kwiyamamarizaho

Yanditswe: Saturday 15, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017, ni umunsi wa kabiri wo kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda mu matora ateganyijwe muri Kanama.
Umukandida wigenga Mpayimana Philippe ku isaha ya saa cyenda n’ igice (3:30) z’ umugoroba ntabwo aragera kuri site n’ imwe muri site enye yagombaga kwiyamamarizaho kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Nyakanga.
Kuri gahunda y’ umukandida Mpayimana byari biteganyijwe ko saa mbili za mugitongo yiyamamariza mu murenge wa (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017, ni umunsi wa kabiri wo kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda mu matora ateganyijwe muri Kanama.

Umukandida wigenga Mpayimana Philippe ku isaha ya saa cyenda n’ igice (3:30) z’ umugoroba ntabwo aragera kuri site n’ imwe muri site enye yagombaga kwiyamamarizaho kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Nyakanga.

Kuri gahunda y’ umukandida Mpayimana byari biteganyijwe ko saa mbili za mugitongo yiyamamariza mu murenge wa Ntongwe, ntiyahaboneka, ku isaha ya saa tanu nabwo yagombaga kwiyamamariza mu karere ka Ruhango, nabwo ntabwo yigeze ahagaragara.

Ku isaha ya saa munani (14:00) Mpayimana yagombaga kwiyamamariza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru (3:40) Mpayimana yari ataragera kuri iyi site ya Busasamana.

Umunyamakuru wa RBA urimo gukurikirana ibikorwa by’ umukandida Mpayimana Philippe avuga ko kuri izo site uko ari eshatu bagiye bahagera bakamutegereza bakamubura.

Gusa ngo yababwiye ko nubwo atabonetse kuri site ya Ntongwe na Ruhango aza kuboneka kuri site ya Busasamana muri Nyanza.

Umuryango wagerageje kuvugana n’ umukandida Perezida Mpayimana kuri telefone ye ngendanwa dusanga itari ku murongo, bitandukanye n’ ibisanzwe kuko inshuro zose twari twaragerageje kuvugana nawe telefone ye tutari twarigeze tuyibura ku murongo.

Nk’ uko bigaragara kuri gahunda ya Mpayimana nyuma yo kwiyamamariza mu murenge wa Busasamana haraba hatahiye site ya Rusatira.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiraga, Mpayimana yiyamamarije kuri site eshatu muri site enye yari yatangaje ko aziyamamarizaho.

Bitandukanye n’ abandi bakandida Mpayimana, agera kuri site akaganira n’ abaturage abasanze muhanda mu gihe abandi bakandida bahurira n’ ababashyigikiye mu kibuga ahantu haba hateguwe ndetse hanamanitse ibirango byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa