skol
fortebet

Kera Abanyarwanda babyinaga amahoro n’ iterambere bidahari- Kangwagye

Yanditswe: Monday 23, Apr 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta, Justus Kangwagye, yavuze ko mu myaka ya 1980 Abanyarwanda baririmbaga amahoro n’ iterambere nyamara ngo mu by’ ukuri ntabyo bari bafite, avuga ko amahoro ahera mu ndangagaciro.

Sponsored Ad

Yabivugiye mu nama yigaga k’ ‘Uruhare rw’idini ya Islam mu kwimakaza amahoro’, yateguwe n’Ishami ry’u Rwanda ry’Umuryango washinzwe n’Umwami wa Maroc, Mohamed VI (Fondation Mohamed VI des Ouléma Africains).
Nk’ uko igihe cyabitangaje Kangwagye yavuze ko amadini agomba kubakira ku ndangaciro z’umuco kugira ngo abashe kubaka amahoro n’iterambere mu bayoboke bayo.
Yavuze ko nta mahoro ashoboka igihe hari igice kimwe gifata ikindi nk’ikidafite akamaro cyangwa igihe ubona abo mudahuje nk’abanzi bawe.
Yagaragaje ko no mu myaka ya 1980 Abanyarwanda bajyaga babyina amahoro bakanabyigishwa ariko nyuma bikagaragara ko ntayo bari bafite.

Ati “Amahoro n’iterambere nta kamaro byaba bifite mu gihe ari ibya bamwe. Muri za 1986 hari indirimbo zajyaga zivuka bakabyina amahoro n’iterambere, bakanabyigisha mu maperefegitura yose y’u Rwanda, hakaba n’umunsi wo kubiririmba. Ariko ukuri kurazwi, amahoro n’iterambere nta byari bihari. Nta nubwo byari bike bishobora kuba byari iby’umwe, babiri cyangwa batatu.”

Yavuze ko amahoro n’iterambere byubakirwa ku ndangaciro z’umuco akaba ariyo mpamvu hari ibihugu bifatwa nk’ibyateye imbere ariko nta mahoro bifite, ati “Umukire ufite ibintu bimukikije nta ndangagaciro afite, ari inyuma y’umukene ufite indangagaciro.”
Kangwagye yagiriye inama urubyiruko rwumva ko iterambere n’amahoro ruzabikura mu mahanga, avuga ko ibyo ari ukwibeshya.
Ati “Kwigenera ahadukwiye igihe gikwiye byose biri mu maboko yacu.Nta wajya gushakisha undi wazabikora atari twe […] Nibyo bigenda bikagabanya agaciro k’iterambere bigatuma abirabura bo muri Afurika bashobora kurira indege cyangwa se bagaca mu butayu bakajya gushaka iterambere aho ritari, bakajya kurishakisha ariko byanze bikunze iyo bagezeyo iterambere n’amahoro ahubwo babibura kurushaho.”

Yavuze ko u Rwanda rugerageza gukora ibishoboka bose ngo abaturage bagire amahoro n’iterambere ariko ko bitashoboka amadini atabigizemo uruhare rufatika.

Icyegeranyo kigaragaza ishusho y’imiyoborere mu Rwanda (Rwanda Governance Scorecard ) cyakozwe na RGB mu mwaka wa 2016, cyagaragaje ko inkingi y’umutekano ariwo shingiro ry’amahoro ifite amanota 92,62% muri rusange mu gihe Ubumwe, Ubwiyunge n’Imibanire y’abantu byari bifite amanota 87,11%.

Ibitekerezo

  • Tujye tuvugisha ukuri.Mbere ya Genocide,hari Amahoro n’Amajyambere.None se niba wowe Kangwajye uvuga ngo nta majyambere yabagaho,ibi bikurikira byakozwe mbere ya 1994,ni wowe wabizanye? Stade Amahoro,Boulevard de l’Umuganda (umuhanda Airport-Kacyiru),Ministries za Kacyiru z’ama Etages,Amazi n’Amashanyarazi,Fixed Telephones mu Rwanda hose,Kanombe Airport,Imihanda ya Kaburimbo mu Rwanda hose,amashyamba menshi,etc....Nibyo koko uyu munsi dufite ama Etages menshi kurushaho.Ariko na cyera yabagaho nubwo yari make.The development process is evolutive my friend.Nubwo abayobozi ba kera bakoze genocide,nabo bazanye amajyambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa