skol
fortebet

Kicukiro: Abanyamuryango b’amakoperative bakanguriwe gukumira no kwirinda ibyaha

Yanditswe: Sunday 21, May 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere Busabizwa Parfait
Ku itariki ya 17 Gicurasi, ku kibuga cy’Ishuri rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro (Integrated Polytechnic Regional Centre -IPRC) rya Kigali ku Kicukiro, habereye ikiganiro cyahawe abanyamuryango barenga igihumbi na magana atanu (1500) b’amakoperative arenga 300 akorera mu karere ka Kicukiro, bakangurirwa gukumira no kwirinda ibyaha.
Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere Busabizwa Parfait, (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere Busabizwa Parfait

Ku itariki ya 17 Gicurasi, ku kibuga cy’Ishuri rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro (Integrated Polytechnic Regional Centre -IPRC) rya Kigali ku Kicukiro, habereye ikiganiro cyahawe abanyamuryango barenga igihumbi na magana atanu (1500) b’amakoperative arenga 300 akorera mu karere ka Kicukiro, bakangurirwa gukumira no kwirinda ibyaha.

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere Busabizwa Parfait, yabasabye gukora cyane bakiteza imbere anabasaba gukorana n’inzego z’umutekano mu kwirinda no kurwanya ibyaha aho bakorera n’aho batuye.

Yarababwiye ati:”Kuba mwaribumbiye mu makoperative mwagize neza kuko bituma Leta ibona uko ibatera inkunga ikanabafasha mu buryo bworoshye, mukangurire n’abandi muzi kwifatanya namwe kandi murusheho gukora cyane kugirango mwiteze imbere munateze imbere igihugu cyacu, murushaho gukorana n’inzego z’umutekano kugirango hatagira ikiwukoma imbere.”

Yasabye abanyamuryango b’izi koperative gukurikirana imicungire y’imari yazo, asaba ko abayobora amakoperative baba aria bantu b’inyangamugayo, bize kandi bafite ubumenyi, kuko bitabaye ibyo byatuma ahomba.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kicukiro Superintendent of Police (SP) Nkeramugaba Sano, yasabye aba banyamuryango gufatanya na Polisi mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage n’ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha, abasaba kwirinda ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibindi byaha.

Yarababwiye ati:”Ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose, uko byaba bingana kose, bigira ingaruka mbi haba k’umuntu ubikoresha cyangwa ubicuruza, umuryango we, n’umuryango nyarwanda muri rusange.”

Yakomeje avuga ati:” Nyuma yo kunywa ibiyobyabwenge, uta ubwenge, bikagushora mu byaha bitandukanye. Tukaba tubasaba kubyirinda no gufatanya na Polisi mu ku bikumira no kubirwanya.”

SP Nkeramugaba yasabye kandi aba banyamuryango b’amakoperative kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana, buri gihe bakihutira guhanahana amakuru n’inzego z’umutekano k’umuntu uwo ariwe wese ucyekwaho gukora ibyaha kugira ngo afatwe.

Ibi biganiro byari byanitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne.

Ibitekerezo

  • Igihugu cyacu gifite umutekano usesuye. Tugomba gufatanya kuwubungabunga no kuwusigasira, twirinda ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko, tugira kandi uruhare mu kubirwanya dutangira ku gihe amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa