skol
fortebet

Kigali: Abadepite b’ Afurika bashyizeho igihembo bitiriye Kofi Annan

Yanditswe: Friday 02, Nov 2018

Sponsored Ad

Abadepite bagize Inteko Nyafurika basoje imirimo biyemeje gukaza amategeko arwanya ruswa n’ icuruzwa ry’ abantu banashyezeho igihembo bitiriye Kofi Annan kizajya gihabwa Perezida w’ indashyikirwa.

Sponsored Ad

Imirimo y’ iyi nteko yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo 2018, ikaba yari imaze ibyumweru 2 iteranira I Kigali.

Bashingiye ku bikorwa byaranze Kofi Annan , Umunya Ghana wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, bashyizeho uburyo bwo kumwibuka buri mwaka baha igihembo bamwitiriye Perezida wabaye indashyikirwa muri Afurika.

Kofi Annan yapfiriye mu Busuwisi afite imyaka 80 muri Kanama 2018.

Perezida wa PAP, Roger Roger Nkodo Dang, yashimiye buri wese wagize uruhare mu mirimo yayo mu minsi imaze ikorera mu Rwanda.

Dang yashimye by’umwihariko Perezida Paul Kagame n’ umufasha we Jeannette Kagame baritabiriye itangizwa ry’ imirimo y’ iyi nteko.

Yari imirimo y’ ikiciro cya mbere k’imirimo y’iyo nteko ya 5 no ku nama z’ingenzi yabahaye nk’abahagarariye abatuye umugabane w’Afurika, uko iyo nteko ishobora gukorana n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe kuri ubu abereye umuyobozi.

Bemeje imyanzuro itandatu ikubiyemo ibyo bazageza ku nteko izahuza abakuru b’ibihugu by’Afurika muri Nyakanga 2019 i Addis-Ababa muri Ethiopia ku kicaro cya AU.

Visi-Perezida wa PAP, Stephen Masele, mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko imyanzuro bafashe irimo umwanzuro wo kuzajya buri mwaka bibuka Koffi Anani.

Uyu ni umugabo wayoboye Umuryango w’Abibumbye kuva mu 1997 kugeza mu Kuboza 2006.

Sephen avuga ko Annan azibukwa ku bikorwa yakoreye Isi, hakazagenwa n’ibihembo bimugenewe buri mwaka.

Hari kandi mwanzuro ujyanye no gushimira Ellen Johnson Sirleaf, wabaye umugore wa mbere uyoboye igihugu muri Afurika.

Sirleaf yashimiwe byinshi yakoze mu kubaka Sierra Leone nyuma y’imvururu z’abaturage akaba kuri ubu yarahawe igihembo cya ‘Prix Nobel’.

Bemeje kandi gushimira Perezida Kagame Paul ku bw’akazi gakomeye ari gukora mu kuvugurura umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe no kuba u Rwanda rwarakiriye iyo nteko ya PAP.

Masele yakomeje agira ati “ PAP yashimangiye kuri iki kintu ko dushyiraho ingamba zifatika zo gukurikirana ibyo tuba twafasheho imyanzuro n’ifatwa n’umuryango wa AU. Iyo umuryango w’Afurika yunze Ubumwe ufashe imyanzuro ugeze ku myanzuro runaka haba hakenewe ko ishyirwa mu bikorwa mu bihugu byose by’Afurika kandi imwe mu nshingano zacu nk’inteko nyafurika ni ugukurikirana niba iyo myanzuro iba koko yashyizwe mu bikorwa muri ibyo bihugu.”

Perezida wa Republika Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango w’Afrika yunze ubumwe yatangije ku mugaragaro imirimo y’inama ya mbere y’inteko nyafurika ishinga amategeko tariki 22 Ukwakira 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa