skol
fortebet

Kigali: Abana 37 mu kagari kamwe bafatiwe mu mukwabo bakora mu ngo batarakura

Yanditswe: Monday 29, Oct 2018

Sponsored Ad

Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, watangiye gushakisha abakora akazi ko mu rugo kandi bataruzuza imyaka 18 y’amavuko, ifatwa nk’imyaka y’ubukure mu mategeko y’u Rwand ababakoresha bashobora kuzahanwa.

Sponsored Ad

Uyu mukwabo wahereye mu murenge wa Nyakabanda ariko uzakorwa mu mujyi wa Kigali wose.

Abakora umukwabo binjira muri buri rugo bareba abana bakoreshwa ako kazi batujuje imyaka 18, ufashwe agasubizwa iwabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabanda I yatangarije Igihe ko bamaze gufata abana 37 bakoraga akazi ko mu rugo bafite imyaka iri hagati ya 16 na 17.

Yagize ati “Twabihisemo tumaze kubona ko biri kugenda byiyongera duhita dushyiramo imbaraga kugira ngo dukurikirane abo bana n’ababakoresha ndetse ubu tumaze gufata abana 37 bakoraga ako kazi batari buzuza imyaka 18.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda Nsabimana Désiré, yavuze ko ari gahunda bizera ko izakemura iki kibazo.

Yakomeje agira ati “Twategetse ababakoreshaga kubishyurira amafaranga y’ingendo abageza aho bavuka, ku buryo dufite icyizere cy’uko iyi gahunda izabikemura.”

Umusore umwe uvuka mu Karere ka Nyamagabe wakoraga akazi ko mu rugo, avuga ko yahisemo aka kazi kugira ngo abashe kwitunga.

Yagize ati “Navuye mu rugo kubera ubukene kugira ngo ndebe ko nabasha kubona ikintunga ariko ubwo bitemewe nta kundi ngomba gusubirayo.”

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Muhongerwa Patricie, we avuga ko mu mpera z’Ugushyingo bazaba bafite imibare ifatika y’uko ikibazo cyo gukoresha abana mu ngo gihagaze.

Ati “Ntiturakusanya umubare w’abo bana bakora akazi ko mu rugo ariko twashyizeho ababikurikirana ngo bakore ibarura kuko itegeko rirahari, imyaka irazwi ikwiriye kuba ishingirwaho kugira ngo abantu bagire akazi bakora.”

Yongeyeho ko ikizava muri iryo barura ari cyo kizatuma hafatwa ibyemezo kugira ngo hahanwe abaha abo bana akazi kavunanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa