Kigali

Kigali : Amazu 40 yacuruzaga inyama atujuje ibisabwa yashyizweho ingufuri

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 30 January 2018 Yasuwe: 683

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iashami rishinzwe kugenzura ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ryafunze inzu zicuruza inyama zibarirwa muri 40 kubera kutuzuza ibisabwa.

Ku wa 19 Mutarama 2018 , Minagri yatangaje ko isuzuma yakoreye ku nzu 114 zicururizwamo inyama mu 2017 muri Kigali, ryagaragaje ko izibarirwa kuri 7,8% zubatswe ahantu hatemewe.

Minisiteri yatangaje ko izo nzu zirimo izubatse hafi ya ruhurura, izubatse hafi y’aho bogoshera (Salon de Coiffure) ahari ivumbi n’ahandi hatemewe zigomba gufungwa.

Nyuma y’uwo mwanzuro, Nsengimana Isidore, Umugenzuzi mu Ishami rya MINAGRI rishinzwe igenzura ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, yabwiye The East African, ko abagenzuzi basanze inzu zimwe zicuruza inyama zatera ibibazo kuko zibikwa hakoreshejwe imiti mibi kugira ngo zitangirika, izindi zirimo utuvungukira tw’ibyuma bibi byakoreshejwe mu kuzikata.

Izafunzwe ni izikoresha ibyuma bizikata bibi, izidafite firigo nziza zo kuzibika neza, izegereye aho bogoshera n’iziri muri metero zitageze kuri 20 uturutse kuri ruhurura.

Igenzura ryagaragaje ko 22.3% by’abacuruza inyama i Kigali ari bo bafite imashini zikata inyama, bivuze ko 77.7 % bazikatira ku giti, bihabanye n’amabwiriza angenga kunoza ubu bucuruzi.

Abacuruzi bamwe bagaragaje ko ibyo basabwa kuzuza bibahenze.
Umucuruzi ukorera mu Karere ka Kicukiro, Nzayisingiza Jackson,
Yagize ati “Umuriro urahenze ntitwacana firigo umunsi wose. Abenshi muri twe tugerageza kubyubahiriza igice cy’umunsi mu kugabanya ayo twishyura amashanyarazi.”

Undi witwa Ntawizera Leonidas ucururiza inyama mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, yagize ati “Kugira inzu icuruza inyama ifite ibyangombwa by’ibanze bisaba byibuze amafaranga miliyoni 2.5 kuko imashini nto ikata inyama igura abarirwa muri miliyoni 1.2 Frw. Aya mafaranga ntibyoroshye kuyabona.”

Minagri yo itangaza ko ku neza y’ubuzima bw’abaguzi, amabwiriza agomba kubahirizwa, utabishoboye agafunga.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble kabera Ernest

    bagere aho bita kuri 20wambuka ujya Rugando niruhande rwibiziba byamazi

    30 January

Inzindi nkuru

PL iravuga ko niribona imyanya mu nteko hari ibizahinduka ku byiciro by’...

Umuyobozi w’ ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL...
14 August 2018 Yasuwe: 653 1

Umukozi w’ akarere ka Rwamagana wishimiye intsinzi y’ akarere kabo mu buryo...

Kuri uyu wa 9 Kanama 2018 nibwo hatangajwe uko uturere twarushanyijwe kwesa...
10 August 2018 Yasuwe: 5726 1

Perezida Kagame yarakariye abayobozi bategera abaturage ngo ntibashaka...

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yanenze bikomeye abayobozi batandukanye...
9 August 2018 Yasuwe: 2316 0

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama...

None ku wa Gatatu, tariki ya 08 Kanama 2018, Inama y’Abaminisitiri yateranye...
9 August 2018 Yasuwe: 3225 0

Abakandida 521 nibo bazatorwamo abadepite 80, abigenga babaye...

Komisiyo y’amatora (NEC) yatangaje ko mu bantu 539 batanze kandidatire zabo...
6 August 2018 Yasuwe: 1090 0

Perezida Kagame yamaze ubwoba abatinya kujya mu gisirikare ngo...

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame akaba n’ umutoza w’ ikirenga w’ Abanyarwanda...
5 August 2018 Yasuwe: 4596 0