skol
fortebet

Kigali: Hagiye gufungurwa ambasade ya Isiraheli

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yatangaje ko igihugu cye kiri kwitegura gufungura bwa mbere Ambasade yacyo i Kigali mu Rwanda.
Netanyahu yabitangaje ubwo yahuriraga na Perezida Paul Kagame i Nairobi, nyuma y’umuhango wo kurahira kwa Perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Netanyahu agira ati "Nahuye na Perezida Paul Kagame mubwira ko Isiraheli izafungura bwa mbere Ambasade yayo i Kigali, (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yatangaje ko igihugu cye kiri kwitegura gufungura bwa mbere Ambasade yacyo i Kigali mu Rwanda.

Netanyahu yabitangaje ubwo yahuriraga na Perezida Paul Kagame i Nairobi, nyuma y’umuhango wo kurahira kwa Perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Netanyahu agira ati "Nahuye na Perezida Paul Kagame mubwira ko Isiraheli izafungura bwa mbere Ambasade yayo i Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda."
Akomeza agira ati "Iyo ntambwe izatuma Isiraheli irushaho kugirana umubano n’ibihugu bya Afurika."

Ubusanzwe Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda aba i Addis Ababa muri Etiyopiya akaba ahagarariye igihugu cye mu Burundi, Ethiopia n’u Rwanda.
Muri Nairobi, Netanyahu yahuye n’abandi bayobozi batandukanye b’ibihugu bya Afurika barimo abakuru b’ibihugu na ba Ambasaderi babyo muri Kenya.

U Rwanda rwo rusanzwe rufite ambasade I Tel aviv muri Isiraheli.

Ibitekerezo

  • nubyiza kandi nibyo kwishimirwa, kuba Israel igiye kugira ambasade Mu Rwanda, glory to GOD

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa